Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro batabaza Ubuyobozi bwo hejuru ngo bubarenganure, nyuma yo kwakwa n’ubuyobozi Inka bahawe muri gahunda ya Girinka, bakavuga ko bazatswe mu buryo batasobanuriwe. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Umurenge bwabiteye utwatsi ko iki kibazo butigeze bukigezwaho.
Aba baturage bavuga ko izi nka bari bazimaranye imyaka ibiri, bazitaho bagasaba ko Ubuyobozi bwazibambuye bwabasubiza ibyo bazitakajeho mu myaka baziragiye.
Hakizimana Christophe, atuye mu mudugudu wa Kaganza, akagari ka Remera, ho mu murenge wa Boneza yagize ati :”Navuye kwahirira inka niherewe n’Umukuru w’Igihugu nsanga bayitwaye, mbajije amakuru bavuga ko yatwawe n’abarimo mudugudu, ibyo mfata nk’akarengane nakorewe, nkaba nsaba ko nasubizwa inka.”
Akomeza avuga ko iyi nka yari ayimaranye imyaka ibiri ayitaho, agasaba ko yasubizwa ibyo yayitakajeho byose.
Nyirabashyitsi Martha nawe avuga ko yavuye kwahira ubwati asanga inka yatwawe n’abarimo Veterineri w’Umurenge.
Ati :” Navuye kwahira nsanga Inka barayitwaye, nagerageje gusaba ko banyishyura ibyo nayitakajeho bampa amafaranga 500 Frw y’ikiziriko kandi narayiragiye imyaka ibiri.” Igihe azagira icyo atangaza tuzakibagezaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick mu kiganiro n’Umunyamakuru yahakanye ko iki kibazo atakizi, ndetse ko mu murenge ayobora mu gihe ahamaze atigeze akigezwaho.
Ati:”Icyo kibazo cy’abo baturage mu mezi 9 maze muri uyu murenge ntabwo nigeze nkigezwaho, ndetse rwose abo baturage bagifite mubabwire bazaze kundeba ngikemure.”
Uretse kuba uyu muyobozi ahakana ko iki kibazo akizi, avuga ko izi nka zatswe abaturage bishobora kuba byarakozwe ataragera muri uyu murenge.
BWIZA yamenye amakuru ko uyu Munyamahoro aherutse gutangariza TV1 ko aba baturage inka bazatswe kubera ko batari bazishoboye, ahamya ko bagiye kubashakira amatungo magufi bashoboye kwitaho, akaba ariyo baboroza.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative kuri iki kibazo yaruciye ararumira, dore ko ubutumwa bugufi yadusabye ku mwandikira mu minsi itatu ishize yabusomye ntasubize.