Abantu batandukanye bakomeje kwitandukanya n’ubutumwa baheruka gutangazwaho n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago Pon Dat, bavuga ko ari ibinyoma, mu gihe hari abandi bamusabye imbabazi, nyuma y’uko atangaje byinshi bamukoreye bikamubabaza.
Byose byatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 30 Kanama 2024, nyuma y’uko uyu musore ashyize hanze amashusho ya Djihad yambaye ubusa buriburi.
Ibi byakurikiwe n’amashusho ya Yago avuga ibintu bitandukanye ku byamamare bitandukanye mu Rwanda. Mu bo yibasiye harimo abanyamakuru, abahanzi n’abandi benshi bari mu myidagaduro, avuga ko bagiye bamukorera ibintu bibi mu myaka ine yashize yose.
Uyu musore avuga ko hari igihe cyageze akava kuri YouTube mu mwaka urenga kubera ibintu nk’ibyo, nyuma yo kugaruka nabwo ntahabwe agahenge ariko ubu “akaba yabaziye”.
Ati “Nari nabaretse ngo ndebe ko mwisubiraho ariko siko byagenze[…] Mugarukire aho!”
Uyu musore yasoje aya mashusho avuga urutonde rw’abantu batandukanye, abasaba kumusaba imbabazi bubi na bwiza, kuko mu gihe batabikoze bizabagiraho ingaruka.
Ati “Umujinya w’agahinda mwanteye uzabageraho. Umujinya w’Imana uzabageraho.”
Ku ikubitiro Dc Clement yatakambye
Umunyamakuru wa Isibo Radio, Niyigaba Clement [DC Clement] unafite umuyoboro wa YouTube yise DC TV Rwanda, ni umwe mu bagarutsweho mu kiganiro Yago avugamo abantu batandukanye.
Avuga ko yagiye atumira abantu batandukanye bakifashisha umuyoboro we bamuharabika yirengagije ko yamufashije ubwo yinjiraga mu kibuga.
DC Clement yasabye imbabazi Yago avuga ko n’ubwo yumva ntacyo bapfa, niba yaramubabaje yamubabarira.
Ati “Nta nkuru ndakora kuri Yago ntamubajije, kereka iy’ejo bundi ya Nigeria. Indi nkuru iheruka ni iya Taikun amusebya, avuga ngo ntitwapfa amazuru ariko nahise ikiganiro ngisiba. Niba ari cyo twapfuye ngisabiye imbabazi, kuko n’undi Munyarwanda wese namusaba imbabazi, icyo cyo nsabye imbabazi. Ni ibyo.”
Murindahabi yigaramye iby’uko se watabarutse yakoze Jenoside
Umunyamakuru Irene Murindahabi [M.Irene] yamaganye amakuru yavugaga ko se umubyara yafungiwe, gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
M. Irene yanyomoje aya makuru yifashishije imbuga nkoranyambaga, avuga ko n’ubwo se yitabye Imana nta cyaha yigeze akora akiriho.
Mu butumwa bwe yanditse ati “Data ni Gakindi Gabriel ikindi ntafunze ahubwo yaratashye, kandi nta cyaha na kimwe akiriho yakoreye u Rwanda rero nibura mumureke aruhukire mu mahoro. Njye ndahari muzakore icyo mushaka. Murakoze kandi umugisha kuri mwe.”
Yanyomoje aya makuru nyuma yaho yari yibasiwe n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Nyarwanda Innocent[Yago Pon Dat] wari wavuze ko se w’uyu musore afungiwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihe yagize ati “Wowe Irene Murindahabi? Uri Murindahabi koko! Wowe wirirwa wihakana so, ni inkoramaraso yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Ahamwa n’icyaha, igihano cye arakirangiza. So nawe yitwa Murindahabi.”
Gusa Murindahabi n’ubwo ari mu bashyizwe mu majwi na Yago bamugambaniye, akamusaba ko yamusaba imbabazi undi yaryumyeho.
Djihad uheruka gushyirwa mu majwi na Yago yavuze!
Djihad na we yitandukanije n’ibyo Yago aheruka kumutangazaho ko nawe se yakoze Jenoside, anamushinja ubutinganyi.
Mu butumwa bwa Djihad yagize ati “Nitandukanije n’ibyo Yago aheruka kuntangazaho. Yavuze ko ndi mu gatsiko k’abashaka kumwica ariko sibyo ni ibihuha[…] nta mubyeyi wanjye n’umwe wigeze akora Jenoside yakorewe abatutsi.”
Yanavuze ko Yago yamushinje kenshi ubutinganyi gusa, agaragaza ko icyo yemera ari uko umuntu wese, aba afite uburenganzira bwo gukoresha icyo ashaka umubiri we.
Icyo gihe Yago yagize ati “Uwo mutinganyi ngo ni Djihad ntabwo se yakoze Jenoside? Mugende mu mateka murebe. So yarishe, ni inkoramaraso. Wowe Uzabakiriho[Djihad][…] so yahekuye igihugu ariko urumva bidahagije. Tubizane tugende turebe papa wawe aho afungiye. None muri kunshyiraho ibyaha ngo nishe umuntu?”
Aha Yago yavugaga ko bamushinje kwica umusore wari inshuti ye wapfuye mu minsi yashize.
Uburwayi bwa Sabin bwahuriranye no kuvugwaho na Yago?
Umunyamakuru Murungi Munyengabe Sabin watangije ISIMBI TV ni umwe mu bibasiwe na Yago aho uyu muhanzi amushinja kuba yaragiye yishyura abantu batandukanye, abasaba ko batagomba gukorana ikiganiro n’uyu musore.
Icyo gihe Yago yagize ati “Uwitwa Mico The Best yabujijwe gukorera ibiganiro iwanjye. Ageze iwe amaze gutanga ikiganiro arampamagara, ati ‘ariko Yago upfa iki na Sabin?’. Ndamubwira nti ni mukuru wanjye nkunda n’ibyo akora. Arambwira ati witonde, yambwiye ko tudakwiriye kujya tumuteza umwana nkawe.”
“Igihe kiragera atangira kubishyura. Sabin yishyuraga Bijoux, akamubwira ngo ntuzigere ukorera ibiganiro kuri Yago TV SHOW. Sabin aragenda aranyangiza. Afite ururimi rubi, afite amagambo asesereza. Hari benshi ntanazi yishyuye.”
Nyuma y’iminsi itatu Yago ashyize hanze amashusho avugamo aya magambo, Sabin yifashishije urukuta rwa Instagram rwa Isimbi Tv yatangaje ko yafashwe n’uburwayi bityo agiye kumara igihe adakora ibiganiro.
Ati “Guhera ku wa 29 Kanama nagize ikibazo cy’uburwayi mbanza kwiyitaho. Nintora agatege nzagaruka mu kazi nk’ibisanzwe.”
Ibi hari ababihuje n’ibyo uyu munyamakuru YAGO yamutangajeho, bakavuga ko byaba ari uguhunga igitutu cy’abashyigikiye YAGO, n’ubwo nta gihamya bagaragaza.
Titi Brown yatakambye…
Yago yakomeje avuga ko mu mwaka ushize yagiye i Mageragere gusura abari bahafungiwe barimo na Titi, icyo gihe uyu musore avuga ko yamuhaye ikiganiro cyanagize ingaruka nziza kikaba mu byamufashije gufungurwa.
Ati “Nagiye i Mageragere. Nganiriza abantu batandukanye, icyo nibwo nasanzeyo Ndimbati afunze. Singezeyo nahuye na Titi Brown dukora ikiganiro. Twamaze kugikora anshyira ku ruhande ambwira ko ubuzima bumeze nabi, musigira amafaranga[…] nageze n’i Kigali mwoherereza n’andi mafaranga.”
Avuga ko icyamubabaje ari uko nyuma Sabin yamwishyuye ubwo yasohokaga, akamubuza kuba yakorana na Yago ikiganiro n’umunsi n’umwe.
Ati “Arambwira ati ninsohoka nta wundi muntu nzaganira nawe. Amaze gusohoka uwitwa Murungi Sabin ahitwa amwishyura. Nta hantu ugomba kugaragara by’umwihariko ariko nko kuri shene iriho ibirango bya Yago.”
Nyuma y’ubu butumwa bwa Yago, Titi Brown yamusabye imbabazi avuga ko ibyo yamukoreye bitari bikwiriye, ariko avuga ko habayeho kutamenya.
Ati “Ndabizi nagiye ngushimira mu buryo butandukanye ariko nagukoreye amakosa kuba ntaraguhaye ikiganiro ngisohoka umbabarire pe!”
RIB yavuze ko YAGO yari ari gukurikiranwa
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thiery, kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, yatangaje ko Nyarwaya Innocent [YAGO] “yahunze” hari ibyaha bikomeye ari gukurikiranwaho birimo kubiba amacakubiri, gusa avuga ko ukuboko k’ubushinjacyaha ntaho kutamusanga.
Ati “Ahunze yari agikurikiranwa. Kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by’ivangura, yahise agenda. Gusa ikigaragara ni uko aho ari ubona ko yagumye gukora ibindi biganiro na byo ubona biganisha ku byaha.”
Yago yavuze kenshi ko arwanywa n’agatsiko k’abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga. Dr. Murangira yasobanuye ko uyu munyamakuru na we afite akandi gatsiko yise ‘Big Energy’.