Kuwa 30 Kanama nibwo umunyamakuru umaze kumenyekana cyane, Anita Pendo yatangaje ko yasezeye mu kigo k’igihugu k’itangazamakuru RBA, aho yari akimazemo imyaka 10 agikorera.
Benshi mu bakozi batandukanye bakorana bagiye bamwifuriza ihirwe n’ishya mu mirimo mishya agiyemo ndetse bamushimira ko babanye neza mu gihe cyose bamaranye kuri RBA.
Uyu Munyamakuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:” Nabuze aho nahera kuko bitoroshye gusa reka nshimire RBA cyane mwaranyigishishe, nahabonye inshuti, nahabonye umutuzo n’umutekano w’umutima mwampaye platform, urwego rwa discipline rwanjye mwatumye nduzamura, mwatumye ngira agaciro ‘thank you so much’.
Ndumva ntacyo umutima unshinja kuko natanze imbaraga, ubwenge n’umutima. ‘Abanyarwanda mwarakoze kunshyigikira’ ..Nizeye ko mutazantenguha muzanshyigikira ku mirimo yindi ngiyemo”.
Uyu Munyamakuru yatangaje ko atavuye mu itangazamakuru ndetse n’ubwo atatangaje aho agiye kwerekeza ariko yavuze ko vuba aza kuhatangaza.
Gusa hari amahirwe menshi ko uyu Munyamakuru yaba agiye kwerekeza kuri Kiss Fm nyuma yuko bigarutsweho cyane na bamwe mu bakozi bakoranaga, harimo na Reagan Rugaju uzwi mu kiganiro cy’imikino.
Uyu Munyamakuru Reagan yagize ati:”Uyu mugore ni umukozi mwiza (Umuhanga , umunyamurava ndetse akunda ibyo akora akanabyitangira). Ndamukunda cyane arabizi. Genda ukore ibintu byawe nk’ibisanzwe mushiki wanjye nkunda. Nzakumbura inkuru zawe. Kiss FM mutumenyere mushiki wacu Anitha Pendo azakomeze yishime”.
Siwe gusa wifurije Anita ishya n’ihirwe kuri Kiss Fm kuko na Mugenzi we Lorenzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yamwifurije kuzahirwa kuri Kiss Fm.
Uyu Munyamakuru agiye kwerekeza kuri Kiss Fm abisikanye na mugenzi we Isheja Butera uherutse kujya kuri RBA akagirwa umuyobozi mukuru wungirije w’iki gitangazamakuru.