Kalisa Bruno Taifa wamenyekanye mu itangazamakuru ry’imikino akaba n’umukunzi wa APR FC, yiniguye avuga byinshi bibera inyuma y’amarido muri iyi kipe harimo kuba abayobozi bayo batacyubaha abakinnyi ndetse bakanaha icyuho abashaka kuyishamo indonke by’umwihariko mu kuyishakira abakinnyi.
Abakunzi ba APR FC bari mu byishimo byinshi nyuma y’uko basezereye AZAM FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ariko ikaba igomba gukomeza imyiteguro y’irya kabiri izahuriramo na Pyramids yo mu Misiri.
Nyuma y’umukino, Taifa Bruno yahereye aho avuga ko atemeranya n’abavuga ko APR FC yitwaye neza, avuga ko isa n’iyashije ikibonobono, ahubwo ko azakomeza kugaragaza ibyo yise amabi abera mu ikipe.
Ati “Icyo navuga ni uko AZAM FC ari ikipe iri aho ku buryo utagenda ngo uvuge ngo wakuyemo ikipe nkuru. Gutsinda byari ngombwa kugira ngo abakinnyi berekane ko bayirusha, kandi koko AZAM ni ikipe isanzwe kuko urebye uko yitwara muri Tanzania ni ikipe ziriya nkuru zikubita. Ngo abantu iyo bareka bakabanza bakareba uko bigenda, asa nk’urimo kwidoga.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko abakinnyi batishimiye uko ubuyobozi bwitwara imbere y’abakinnyi igihe bari mu myitozo, kandi bidakwiriye kugaragara ku buyobozi.
Ati “Ni ikintu kibabaje kubona umuyobozi yicaye imbere y’abakinnyi bari mu myitozo, barimo barasa [barya] inkoko hariya, barasa amafiriti ku kibuga, abakinnyi bakumirwa. Hari ababa batumura amatabi n’imyotsi aho ku ruhande.”
“Ziraribwa izindi zose zikajya kuribwa ku kabari ari na ho byose bibera, inama zose ni ho zikorerwa. Tekereza ko Perezida aba yicaye mu bantu nakwita abafana.”
Kuba hari abakinnyi bakomeye basohotse muri APR FC, yagaragaje ko byatewe na bamwe mu binjiriye ikipe badasanzwe bayikunda ahubwo bashaka kubarya amafaranga.
Yagize ati “Icyatumye Omborenga Fitina batamusinyisha ni uko yanze ko bamuryaho amafaranga, Ishimwe Christian bamusabye ko bamugura miliyoni 30 Frw bakamuryaho 10 Frw aranga. Umutoza ibyo atubwira mugira ngo arabeshya? Baragiye bazana abakinnyi bari aho ngaho batanafunga umupira.”
Yongeyeho ati “Bariya baguzwe amafaranga agahishyi, indonke zagiye ziribwa kuko hari abantu bagiye kurya amafaranga mu ikipe. Bariya bakinnyi b’Abanyarwanda bari kurira ayo kwarika. Ba Froduard baguzwe miliyoni 30 Frw ariko bahabwa urusenda, Tuyisenge na we ni uko, ibyo byose ntabwo tubiyobewe.”
Taifa yavuze kandi ko abona muri APR FC harimo abagiyemo kubera isano bafitanye n’ubuyobozi, ati “uzi ko Mukasa ari Nyirarume wa Perezida w’ikipe? Uriya ugura abakinnyi ni inshuti ye ngo barabanye yagurishaga amabuye y’agaciro. Sheikh Eric Nsabimana baribaniye i Burundi yari inshuti ye. Abandi ni ba Antha yaguze birirwa bavuga ibintu biri aho ngaho.”
Yongeyeho ati “Urukundo Antha akunda APR ni uruhe usibye kuza kuyiba? Nzane amafoto ari gusoma imyenda ya Rayon Sports, asoma inkweto? Cyangwa ni ugufatanya n’abandi kwiba APR FC. Ntiyabanje muri Police FC bakamwirukana akavamo? Muri Gorilla FC akavamo? Muri Rayon agahunga? Ahantu hose aba ahari kubera inyungu. Antha nta rukundo rwa APR ufite ni indonke zakuzanyemo.”
Agaragaza ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isigaye irimo abantu birirwa bayinyunyuza, bayishakamo indonke kuko ngo haherutse kugurwa GPS z’ibihumbi 25$, kandi iza mbere zihari zigikora, ibikoresho by’aho abakinnyi baba nk’ibitanda byarahinduwe nta kibazo ibindi bifite.”
Taifa agira inama Chairman wa APR FC yo kureka “kugura abanyamakuru bo kumuvuga neza, areke ibikorwa byivugire. Bariya yaguze ntibaturusha kuvuga kandi rimwe na rimwe baranahimba kugira ngo bakomeze bibe. Abakinnyi babayeho nabi.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa AZAM FC, Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira yagarutse ku bamaze iminsi bibasira ikipe banenga ubushobozi bwayo by’umwihariko ubw’umutoza, avuga ko mu mupira w’amaguru amezi abiri ari make kugira ngo umenye umusaruro.
Ati “Nta muntu unenga umutoza mu mezi abiri, mujye mubirekera abantu bo mu muhanda. Haba ari impamvu ituma umuntu abikora ariko umutoza turamushimira.”