Biravugwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gukaza umutekano ku kibuga ku buryo nta mufana uzongera guha umukinnyi amafaranga mu rwego rwo kubacungira umutekano.
Byari bimaze kumenyerwa ko akenshi iyo umukinnyi yitwaraga neza mu mukino, abafana b’ikipe ye mu rwego rwo kumushimira bamuhaga amafaranga.
Ibi akenshi bikunda kugaragara ku bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ni bo bakunda guha abakinnyi amafaranga ariko akaba ari umuco umaze kwandura no mu bafana bandi makipe.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) binyuze muri Komisiyo y’umutekano ya yo yakoranye inama n’abantu bacunga umutekano ku kibuga mu gihe cy’umukino (Stewards) bababwira ko batagomba kwemera ko hari umufana uzongera guha amafaranga umukinnyi.
Ibi bikaba ngo ari mu rwego kubungabunga umutekano w’aba bakinnyi ko hari ikintu kibi gishobora kubabaho muri icyi gihe barimo bakusanya aya mafaranga bahabwa n’abafana cyane ko baba begeranye n’abafana cyane.
Gusa bimeze nk’aho bishobora kuzagorana kuko n’inshuro zose na polisi yagerageje kubabuza nta kintu na kimwe byatanze kuko bakomeje kubaca mu rihumye bakayatanga ibura icyo ibikoraho.