Iyo uhuye n’inshuti cyangwa umuryango wawe mukagirana ibiganiro akenshi ubumva arasesengura cyangwa namwe ubwanyu mukigereranya ku buryo ubyumva amenya ngo ubwenge bw’uyu buri hejuru cyangwa buri hasi.
Gusa iryo gereranya ntirihagije ngo hamenyekane igipimo cy’ubwenge umuntu afite, keretse iyo habayeho kubupima hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe.
Urubuga rwa africa.businessinsider, ruvuga ko iyi mitekerereze ya muntu yo gusuzuma ubwenge itagarukira ku murongo w’umuntu bwite ahubwo igera no ku rwego rw’igihugu hakarebwa uko abaturage bacyo bahagaze.
Ni muri urwo rwego, ibihugu bimwe na bimwe bifatwa nk’aho bifite impuzandengo y’ubwenge(IQ) yo hejuru, igaragaza ibintu bitandukanye by’imibereho n’uburezi.
Ubwenge busuzumwa kenshi binyuze mu bizamini bya IQ (ubwenge bwa quotient), bigamije gupima ubushobozi butandukanye bwo kumenya harimo gukemura ibibazo, (logique), no gusobanukirwa.
Impuzandengo ya IQ isanzwe ishyirwa kuri 100 kubizamini byinshi. Ni mu gihe amanota menshi cyangwa yo hasi yerekana ubushobozi bwo hejuru cyangwa buke mu kumenya.
Ibi ni ibihugu 10 bya Mbere muri Afurika bifite abaturage bafite igipimo cy’ubwenge buri hejuru kurusha ibindi.