Dr Uzziel Ndagijimana wahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo BK Group Plc gifite amashami arimo Banki ya Kigali.
Iki kigo mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa Kabiri cyavuze ko Dr Ndagijimana agomba kukibera Umuyobozi Mukuru (CEO) guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama.
Umwanzuro wo kumuha izi nshingano wafatiwe mu nama yahuje abagize inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama.
Dr Uzziel Ndagijimana yasimbuye kuri ziriya nshingano Béata Utamualiza Habyarimana weguye nyuma y’imyaka ibiri ayobora BK Group Plc.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Jean Philippe Prosper, yagaragaje ko ubunararibonye Dr Ndagijimana afite mu bukungu n’imari bizagira uruhare rukomeye mu gutuma kiriya kigo kigera ku ngamba n’imigambi y’ahazaza gifite.
Yunzemo ati: “Dr Uzziel azakorana bya hafi n’abayobozi bakuru b’amashami yacu atanu, uwa Bank of Kigali Plc, uwa BK General Insurance, uwa BK Capital, uwa BK TecHouse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation”.
Dr Uzziel Ndagijimana yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muri Guverinoma icyuye igihe kuva muri 2018 kugeza muri Kamena uyu mwaka ubwo yasimburwaga na Yusuf Murangwa.