Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko nta munyarwanda n’umwe uhejwe mu gihugu cye, mu gihe amaze amezi menshi yarafunze imipaka igihuza n’u Rwanda.
Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru gisoza ingendo yise ’Inkebuzo’ amazemo iminsi, akaba yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umwe mu rubyiruko w’umunyarwandakazi.
Yavuze ko “urubyiruko rwo mu Rwanda na rwo rumaze iminsi runyandikira runsaba ngo mfungure imipaka, runambaza ibibazo. Hanyuma byinshi nari navuzeho ni uko nta munyarwanda n’umwe ubujijwe kuza mu Burundi, RwandAir irakora”.
Perezida w’u Burundi yavuze ko imipaka yegereye u Rwanda yafunzwe ku mpamvu z’umutekano, ndetse ko icyo kibazo aho ari kizwi.
Yunzemo ko yishimiye kongera kubona Umunyarwanda ku butaka bw’u Burundi.
Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Leta y’u Burundi yafunze imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda irushinja kugira uruhare mu bikorwa bibuhungabanyiriza umutekano.
Mu minsi ishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Albert Shingiro yatangaje ko iki gihugu kitazigera gifungura imipaka, mu gihe cyose u Rwanda rutaragishyikiriza abo gikekaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri 2015.