Igisirikare cya repubulika iharanarira demokarasi ya Congo FRDC cyatangaje ko cyafashe abagizi ba nabi bagera kuri 300 ndetse ngo hakaba harimo n’abanyarwanda bagera kuri batandatu.
Ni mu mukwabu wakozwe tariki ya 12 zuku kwezi ukozwe n’igisirikare ku bufatanye na polisi y’iki gihugu wakozwe mu gace ka Kyeshero mu mujyi wa Goma bakaba barahise babata muri yombi dore ko bafatanywe na bimwe mu bikoresho bitandukanye.
Muri abo bafashwe harimo abasirikare n’abapolisi bagera ku icyenda ndetse n’abanyarwanda batandatu nkuko ikinyamakuru politico.cd cyabitangaje.
Igisirikare cya Congo gikomeza kivuga ko cyanafashe imbunda enye zo mu bwoko bwa AK47, intwaro gakondo, indahuzo(Charger)5 inzoga zitemewe n’amategeko n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.
Komanda w’akarere ka 34 ka gisirikare yavuze ko izo mbunda zafashwe zari izabasirikare bafite ibyangombwa byataye igihe.