Umuturage wo mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Rukore, Umudugudu wa Karanka yafashwe ubwo yari avuye mu ishyamab rya Nyungwe afite inyama z’inyamanswa yari avuye kwica ndetse afite n’ibiro bigera kuri bitanu by’urumogi yari akuye muri iryo shyamba.
Ku wa gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022 nibwo Polisi ikorera mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yataye muri yombi uyu mugabo wari warigaruriye ishyamba rya Nyungwe aho akekwaho guhiga no kwica inyamanswa muri iri shyamba ndetse akaba yarahinzeyo n’Urumogi dore ko yafatanywe ibiro bitanu byarwo ndetse n’inyama z’inyamanswa yitwa ”Ifumberi”
Uyu mugabo ngo yafashwe n’abashinzwe kurinda iyi pariki maze nyuma yo kumufata bamuzanira Polisi ikorera muri kariya karere ka Nyaruguru nkuko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo SP Theobald Kanamugire yabitangarije igihe dukesha iyi nkuru.
Uyu muvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko uyu mugabo yafashwe yambaye ikoti ry’ingabo z’igihugu RDF akaba yarahoze mu nkeragutabara ariko ubu akaba yarirukanwemo kubera imyitwarire mibi imuvugwaho.
Yagize ati “Ku makuru twahawe n’uhagarariye inkeragutabara mu Murenge wa Muganza avuga ko hashize umwaka batakimubara mu nkeragutabara kubera imyitwarire mibi harimo no kumucyekaho kujya mu ishyamba rya Nyungwe guhigayo inyamanswa. Usibye guhiga inyamaswa mu cyanya gikomye, aracyekwaho no kwijandika mu biyobyabwenge.”
Uwafashwe yemera ko inyamanswa yayishe ayiteze umutego, yari agamije kuyijyana iwe kuyirya naho urumogi yafatanwe akaba avuga ko yagombaga kurushakira isoko. Kuri ubu yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.
Ingingo ya 58 yo mu itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).