Kuva ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama, u Rwanda nta Guverinoma rufite bijyanye n’uko iyari ihari yamaze guseswa.
Ku Cyumweru ni bwo Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu, mu birori byabereye muri Stade Amahoro i Remera.
Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko “iyo Perezida wa Repubulika amaze kurahira, Minisitiri w’Intebe n’abaminisitiri bagize Guverinoma bahita bavaho”.
Riteganya kandi ko imirimo isanzwe ba Minisitiri bakoraga ihita ijya mu biganza by’abanyamabanga bahoraho muri za Minisiteri.
Itegekonshinga kandi riteganya ko Umukuru w’Igihugu nyuma yo kurahira agomba gushyiraho Minisitiri w’Intebe mu gihe kitarenze iminsi 15, na we afatanyije na Perezida wa Repubulika bagashyiraho abandi ba Minisitiri, abanyamabanga ba leta n’abandi bagize Guverinoma mu gihe kitarenze indi minsi 15.
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu karere ka Gakenke mu bikorwa byo kwiyamamaza, yaciye amarenga yo kugumana Dr Edouard Ngirente nka Minisitiri w’Intebe akanaba umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda.
Yagize ati: “Ubwo se we ntimuzamushyigikira tugakomeza tugafatanya, ibibagenewe bigomba kubageraho bikihuta?”
Dr Ngirente Edouard ufite imyaka 51 y’amavuko ni Minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2017.
Avuka mu karere ka Gakenke. Afite impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’icungamutungo yakuye muri Universite Catholique de Louvain. Yagizwe umukuru wa Guverinoma yari avuye gukora muri Banki y’isi.