Ku cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022, mu mujyi wa Kigali ahitwa i Nyarutarama habaye igisa n’imyigaragambyo y’abaturage ndetse n’abamotari nyuma yuko banyuze kuri icyo gipangu bagasanga umugore wakoreraga aba Hinde baba muri icyo gipangu bari kumukubita bikomeye.
Nyuma yuko abamotari babonye uwo mugore bivugwa ko yari umukozi wabo ari gukubitwa n’abagabo babiri bivugwa ko ari Abahinde, Ngo abo bamotari ndetse n’abandi baturage baje nyuma banze kuva kuri icyo gipangu batabariza uwo mugore wari uri gukubitwa bikomeye nabo bahinde.
Ubwo ikinyamakuru bwiza dukesha iyi nkuru cyageraga kuri icyo gipangu, cyasanze umugore witwa Jeanne Masika yicaye muri icyo gipangu cy’Abahinde abamotari n’abandi baturage bariye umwanda bavuga ko barahava ari uko Polisi ije igakurikirana abo ba Nyamahanga.
Ubwo polisi yahageraga, aba banyamahanga babanje kwinangira kujya mu modoka kugeza ubwo bamaze iminota igera kuri makumyabiri. Umwe mu baganiriye na Bwiza utashatse kwivuga amazina atangazwa, yagize ati: “Twahageze urugi rufunze, Abahinde bamushyize hasi barimo bamukubita, bamwicayeho hanyuma abaturage baratabara, barakomanga banga gufungura kugeza ubwo haje abaturage benshi basunika urupangu kugirango babone uko bamutabara.”
Undi yagize ati: “Bari bamukandagiyeho bazanye urupapuro ngo asinyeho, bari bafite n’icyuma.”
Akomeza avuga ko aba Bahinde bagaragaje agasuzuguro kandi bo bubaha abanyamahanga. Ati: “Twebwe abanyamahanga mu gihugu cyacu turabubaha ariko ni agasuzuguro kubona umwenegihugu akubitwa agasuzugurwa bigeze hariya. Turasaba ko ubutabera bwazabibaryoza, bikabera n’abandi isomo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangaje ko aba Bahinde uko ari babiri batawe muri yombi, bakaba bakekwaho icyaha cyo gukubita umukozi bakoreshaga.
CP Kabera yagize ati: “Ni byo ayo makuru ni yo. Hari abagabo bafashwe na polisi bakekwaho icyaha cyo gukubita umukozi bakoresha, polisi yabashyikirije urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Remera ngo babazwe iby’iki cyaha.”
Si ubwa mbere mu Rwanda hagaragara abanyamahanga bahohotera abanyarwanda aho usanga benshi bavuga ko leta idahana Abanyamahanga yihanukiriye nkuko ibikora ku banyarwanda aribyo bituma bakomeza guhohotera Abanyarwanda.