Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB, cyagiriye inama abanyamadini ko bakwiye kubyaza umusaruro ubutaka bafite mu bundi buryo aho kubucucikamo insengero.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Kayitesi Usta, yavuze ko asanga mu kubaka insengero hakwiye kubaho kugabanya ubucucike ahubwo ubwo butaka bugakoreshwa ibindi. Yatanze urugero kuri ADEPR, avuga ko muri Kigali ihafite insengero zingana n’utugari tuyibarizwamo. Iri torero rifite insengero zisaga 3000 mu Gihugu hose.
DR. Kayitesi yabigarutseho mu Kiganiro waramutse Rwanda kuri uyu wa Mbere taliki 05 Kanama 2024 ubwo yagarukaga ku cyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Kayitesi Usta, yavuze ko icyemezo cyo gufunga insengero gishingiye ku guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda muri rusange. Ati:”Nta dini rifatika, rikora ibyemewe n’amategeko ryahagaritswe. Hafunzwe ahantu hose hatujuje ibisabwa.’
Yavuze ko abanyamadini bakwiye kureba kure maze aho gushinga insengero nyinshi aho bakazishyize bakahabyaje umusaruro w’ibindi.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubarurwa insengero zirenga 5600 hirya no hino mu gihugu zimaze gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rutangije igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze.