Mu Isi ijyana n’ibigezweho, ibyinshi mu byo abantu bakenera babibika cyangwa bakabishakira kuri internet. Bivuze ko batagihitamo gukoresha ikoranabuhanga, ahubwo bagomba kuriyoboka.
Ni yo mpamvu ikibazo cyabaye kuri mudasobwa zikoresha ’Microsoft Windows’ ku wa 19 Nyakanga 2024 cyakangaranyije Isi, aho bamwe bemeza ko ari cyo kibazo cyateje ingaruka zikomeye mu mateka y’ikoranabuhanga.
Mudasobwa zirenga miliyoni 8.5 zahuye n’icyo kibazo zameraga nk’izifungutse bundi bushya (restart) nyamara iyo ’restart’ ntirangire, ikamara amasaha menshi muri ’screen’ haka ubururu.
Sosiyete y’Abanyamerika itanga serivisi zo guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga, Crowdstrike, yasobanuye ko habaye amakosa ubwo hakorwaga amavugurura (update) kuri porogaramu yayo yitwa ’Falcon Sensor’, irinda umutekano wa mudasobwa zikoresha Microsoft Windows.
FlightAware igaragaza ko ingendo z’indege 46 000 zasubitswe mu munsi umwe kubera icyo kibazo.
Ibitaro byo hirya no hino ku Isi byasubitse gahunda zo kubaga abarwayi, imirongo yakirwaho ubufasha irahagarara. Serivisi z’imari na zo zari zahagaze, ndetse ikibazo cyamaze iminsi ikabakaba icyumweru kitararangira neza kuri mudasobwa zose.
Ku rundi ruhande ariko ikibazo cya Microsoft bivugwa ko cyatumye ihagarikwa rya internet muri Bangladesh ritamenyekana kuko byabereye rimwe, aho muri icyo gihugu yari yahagaritswe hose kugira ngo amashusho y’ihangana ryari hagati y’abanyeshuri bigaragambya n’abapolisi atajya ku karubanda.
Abantu bagera ku 150 ni bo baguye muri iyo myigaragambyo.
Muri rusange hagaragazwa ko ibibazo by’ikoranabuhanga byabaye kenshi, by’umwihariko ibura rya internet, byagizwemo uruhare na leta z’ibihugu bimwe zabaga zikumira ko hatangazwa amakuru runaka, impanuka zatumaga imiyoboro ya internet yangirika, n’amakosa amwe n’amwe yakozwe n’ibigo by’ikoranabuhanga.
Umuryango Access Now ugaragaza ko nibura ibihugu 83 birimo, u Buhinde, Iran, u Burusiya, Algeria, Senegal, Tanzania, Cameroon, na Venezuela, bikoresha gukupa internet nk’uburyo bwo gukumira ko imvururu zibiberamo zimenyekana.
Kuri iyi ngingo, impirimbanyi zivuga ko hagikenewe ubukangurambaga abantu bakumva neza ko gukoresha internet ari uburenganzira bwa muntu, kuko kuyibura bimubuza amahirwe muri byinshi, kuva ku burezi, ubuvuzi, itumanaho, akazi no kwiteza imbere muri rusange.
Mu 2022, abarenga miliyoni 11 muri Canada babuze serivisi za telefoni na internet
Abatuye Canada bakorana na Sosiyete y’itumanaho ya Rogers Communications, bahuye n’isanganya muri Nyakanga 2022, aho serivisi za internet no guhamagara kuri telefoni zari zahagaze.
Abarenga miliyoni 11 nibo bagizweho ingaruka n’icyo kibazo, imirongo isabirwaho ubufasha irahagarara, ibitaro bihagarika rendez-vous byari byatanze, ibigo by’imari mu gihugu ntibyabasha kwishyurwa hakoreshejwe ikarita.
Mu 2011, umukecuru yakase urusinga ruyobora internet atazi ibyo ari byo
Abanya-Armenia bagera kuri miliyoni 2.9 babuze internet mu 2011, ubwo urusinga rw’umuyoboro rubagezaho internet ruciye muri Georgia rwari rumaze gukatwa n’umukecuru w’imyaka 75, wari ufite igitiyo arimo kurundarunda ‘copper’.
Icyo gihe uwo Munya-Georgia yatawe muri yombi, yisobanura avuga ko internet atazi ibyo ari byo. Icyakora yaje kurekurwa kubera imyaka.
Mu 2017 Zimmbabwe yose yabuze internet kubera urusinga rwari rwakatiwe muri Afurika y’Epfo
Ibihugu bimwe bigezwamo internet ibanje guca mu bindi, hifashishijwe imiyoboro y’intsinga ndende.
Muri Zimbabwe, internet yabo ifatiye ku miyoboro ituruka muri Afurika y’Epfo.
Ibyo byatumye mu 2017 muri Zimbabwe hose habura internet amasaha agera kuri kimwe cya kabiri cy’umunsi, nyuma y’uko imashini ihinga muri Afurika y’Epfo yari yanyuze ku rusinga ruyobora internet ikaruca.
Uretse kwangizwa n’abantu cyangwa imashini, amasinga ayobora internet anyuzwa mu Nyanja na yo yagiye arumwa n’inyamaswa zo mu mazi mu bihe bitandukanye, internet ikabura mu bice bimwe na bimwe.
Iyi miyoboro inyura munsi y’inyanja ni yo yagize ikibazo muri Gicurasi 2024, bituma abagera kuri miliyoni 80 bakoreshaga internet haba mu Rwanda no mu Karere bayibura burundu.
Mu 1997, Sosiyete y’Abanyamerika Network Solutions Inc. itanga serivisi zo kwandikisha indangarubuga, yagize ikibazo muri “database” yayo bituma imbuga zifite indangarubuga ya .net n’izifite iya .com zigera muri miliyoni zitabasha kugaragara.
Icyo gihe abafite imishinga itabemerera gukorana n’abakiriya batanyuze ku rubuga, bafunze imiryango.