Nyuma y’uko abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Karere ka Rulindo, abagatuye basabwe kurushaho kwirinda ibikorwa nk’ibi binyuranyije n’amategeko.
Ku itariki 24 Nyakanga ni bwo habaye impanuka, ikirombe cyarimo abantu umunani kigwira abaturage, batatu bakurwamo ariko abandi batanu bahaburira ubuzima.
Nyuma y’iminsi itatu ni bwo abari barimo bose babashije gukurwamo ku buryo bugoranye. Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yavuze ko bafata mu mugongo imiryango yabuze ababo ariko bagomba kwitwararika.
Ati “Hari gukorwa ibishoboka byose dufatanyije n’imiryango yabo kugira ngo bashyingurwe, duhe abaturage ubutumwa bubihanganisha ariko tunabibutsa ko bagomba kwirinda biriya bikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko bishyira mu kaga ubuzima bwabo.”
Yongeyeho ko hari itegeko rishya ririmo ibihano bitari bisanzweho, ryerekeye ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, bigamije gukumira ibyaha birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa binyuranyije n’amategeko.