Abanyeshuri bagera kuri batandatu bari arangije mu ishuri ry’isumbuye rya TVET ESECOM Rucano iherereye mu Karere ka Ngororero bakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka itanu ndetse bagatanga n’ihazabu kubera kwangiza ibikoresho ubwo bishimiraga ko basoje amashuri.
Aba banyeshuri bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 25 batawe muri yombi muri Kanama 2021, bikaba byaravugwaga ko bari bamaze kwangiza ibikoresho by’aho barara (dortoire) birimo ibitanda byaho, amasaso n’ibirahuri.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yasobanuye ko aba banyeshuri mbere y’uko bangiza ibi bikoresho, babanje kujya mu kabari, basubira ku ishuri basinze.
Aba banyeshuri bashinjwaga icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi baje kuburanishwa ku gifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 mu rukiko rw’ibanze rwa Gatumba, muri uko kwezi, rurakibakatira, bajyanwa muri gereza ya Nyakiriba iri mu Karere ka Rubavu.
Ababyeyi b’aba banyeshuri bumvikanye mu itangazamakuru batakamba, bavuga ko uru rukiko rwamaze kubakatira igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Frw miliyoni eshanu, nyuma yo kubahamya icyaha cyo gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo n’icyo kwangiza ikintu cy’undi, bakavuga ko ari akarengane.
Umubyeyi umwe agira ati: “Mu by’ukuri urubanza rwasomewe online. Njyewe rero nk’umuntu wagiye kumva irangiza ry’urubanza n’uburyo bari burusome, ntabwo bemeye ko ninjira mu cyumba cyo kuburanisha.” Ngo yaje gutegerereza Perezida w’iburanisha hanze, amugezeho amumenyesha iby’iki gihano bakatiye aba banyeshuri.
Ati: “Numva ndikanze cyane kuko njyewe ibyo bintu yari avuze ntabwo nari mbyiteguye na gatoya…Mu by’ukuri njyewe nicaye mera nk’ufashwe n’amashanyarazi, ibyakurikiyeho nyine nahise numva mfashwe n’ikiniga.”
Umubyeyi wundi yagize ati: “Guhanishwa imyaka itanu! Si urumogi wamufatanye, ntiyakomerekeje, ntiyatoboye amazu y’abantu. Imyaka itanu ucira umwana, sinzi niba aba bantu baba bakata uru rubanza nabo ari ababyeyi. Bagombye gutekereza, bakamenya uwo bahana. Ni nde?
Aba babyeyi ntibemera ko abana babo bangije ibikoresho by’ishuri. Bemera gusa ko bishimiye kurangiza amashuri yisumbuye batwika amakayi, baca n’impuzankano. Icyakoze ngo bumvikanye n’ubuyobozi bw’ishuri, bishyura amafaranga y’u Rwanda 44,000 yo gusana ibyo bwavugaga ko bangije, bagira ngo ubwo ikibazo kirakemutse.
Umuyobozi w’iri shuri yabajijwe niba hari ikirego yatanze, arabihakana, avuga ko atari kujya kurega kandi aba babyeyi baramaze kuriha amafaranga yose yo gusana ibyangiritse nk’uko bari babyumvikanye. Yagize ati: “Twarumvikanye, ibyo ni ukuri. Ibyo abana bari bangije byari byagize agaciro k’44,000 kandi ababyeyi barabyishyuye, bihita binakorwa rwose ako kanya.”
Uyu muyobozi yavuze ko kandi nta byinshi aba banyeshuri bangirije. Atii: “Hari amasaso y’ibitanda barayatwitse nyine. Yari hanze yari yaranangiritse, ibirahuri bibiri bya dortoire…” gusa ngo nta gitanda bangirije usibye ibyakabirijwe mu bitangazamakuru.