Mu gihe abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bari bamaze iminsi bategerezanyije amatsiko ibirori byo kwizihiza “Umunsi w’Igikundiro” uzwi nka Rayon Day, uteganyijwe tariki ya 3 Kanama 2024.
Ni ibirori byari biteganijwe ko bizabera kuri sitade Amahoro aho ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 45.
Gusa ibi birori byajemo kidobya aho amakuru yatangarijwe mu kiganiro cy’Urubuga rw’Imikino kuri radio y’igihugu batangaje ko uyu munsi mukuru utakibereye kuri sitade Amahoro ko uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
Umuvugizi wa Rayon Sports Ngabo Roben yahamije aya makuru avuga ko nabo batazi ikibazo cyabiteye ko ariko nta kizabuza uyu munsi kuba.
Abajijwe ku bari bamaze kugura amatike y’ibihumbi bitatu yavuze ko “buri wese bitewe nayo yatanze azafatwa neza kandi agahabwa agaciro”
Yongeyeho ko ibiciro byahindutse ko ahadatwikiriye ari ibihumbi bitanu, ibihumbi icumi ahatwikiriye ibihumbi makumyabiri muri VIP.
Ibirori by’uyu mwaka bifite akarusho kuko uyu munsi uzabanzirizwa n’Icyumweru cy’Igikundiro ‘Rayon Week’,, aho Murera izazenguruka igihugu ikina n’amakipe y’ i Huye, i Musanze, i Rubavu n’akandi karere ko mu Burasirazuba mu rwego rwo gusabana n’abafana.