Umusore wo mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko wakoreraga ubucuruzi buciriritse mu Murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare yishwe n’abagizi ba nabi bamuciye umutwe.
Nyuma yo kumwica , urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwahise ruta muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.
Nyuma y’urupfu rw’uwo musore wacururizaga mu gasantere kazwi nko muri Gatandatu rwamenyekanye mu masaha ya Saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, abatuye muri ako gace basabye ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy’umutekano muke ,bitewe nuko bavuga ko mu bihe bitandukanye hamaze kwicwa abagera kuri bane barimo nuwo bakeka ko yishwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024.
Umwe mubaturage yagize ati :”Uyu wishwe ni nk’uwa kane ,ibyo byose bigaragara ko ari umutekano muke .”
Undi muturage yagize ati: “Muri make muri aka gace ntabwo ari ubwa mbere hagaragaye ubwicanyi . Hari undi bigeze kwicira muri Gatandatu undi bamwicira ku bapoloso arimo gutaha ava mu kazi kuko yakoraga ku cyuma gisya.Mubo nzi uyu abaye uwa gatatu . Ubuyobozi bwakabigizemo uruhare abantu bakora ibyo bagafatirwa imyanzuro .”
Abaturage bavuga ko uretse abantu bamaze gupfa bazira abagizi ba nabi ,mu Murenge wa Musheri hari ikibazo cy’ubujura buciye icyuho bukomeje gufata intera .
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Musheri,Ndamage Andrew aganira na BTN TV yavuze ko abantu bane aribo barimo gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane niba bagize uruhare mu rupfu rw’uwo musore wari umucuruzi .
Umurenge wa Musheri abawutuye bavuga ko ugaragaramo insoresore zirara zigenda bagakeka ko arizo zabajujubije zibiba zikanatobora amazu y’abaturage bawutuye .