Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko imicungire mibi y’imishinga yo kubungabunga amashyamba ari impamvu yatumye rutangira iperereza ryagutse kuri Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho, ndetse no kuri Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc wahoze ari Minisitiri wayo, n’Umunyamabanga wayo, Patrick Karera.
Mu kiganiro kigufi na IGIHE dukesha iyi nkuru Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza riri gukorwa rifitanye isano n’imicungire mibi y’imishinga yo kubungabunga amashyamba.
Ati “Iperereza riri gukorwa kuri Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umunyamabanga Mukuru, Karera Patrick, rishingiye ku micungire mibi y’imishinga yo kubungabunga amashyamba.”
Yongeyeho ko iperereza riri gukorwa ku bandi bantu, ati “Ntabwo ari abo bonyine bari gukorwaho iperereza, n’abandi bose bafite aho bahuriye n’imishinga yo gucunga amashyamba.”
Umuvugizi wa RIB yijeje Abanyarwanda ko Urwego avugira rufite inshingano zo gukora iperereza no gukurikirana buri wese ushobora gukora ibinyuranyije n’amategeko, bityo avuga ko icyiza ari ukwirinda kuyica.
Yavuze ko “RIB ifite inshingano n’ububasha bwo gukurikirana buri wese utubahiriza amategeko. Udakurikiza amategeko wese, ukuboko k’ubutabera kuzamugeraho.”
Mu 2020, nibwo Patrick Karere yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, mu gihe mu 2019 yari yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Ibidukikije.
Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, Perezida wa Repubulika yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc kubera ibyo akurikiranyweho.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe, rivuga ko iyirukanwa rya Mujawamariya wabaye Minisitiri w’Ibidukikije mbere yo kugirwa uw’Umurimo, “ari ukubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.”