Ibigori byokeje, ni kimwe mu biribwa bikunzwe haba ku bana n’abakuru kuko usanga kikubiye uburyohe ntagereranywa. Ikigori rero gikubiyemo intungamubiri zihagije.
Zimwe mumpamvu ugomba kurya ibigori byokeje:
1.Gikungahaye ku ntungamubiri yitwa Folic acid
Iyi acide ifitiye akamaro cyane abagore batwite kuko igira uruhare rukomeye mu iremwa ry’ubwonko bw’umwana igihe bamutwite, ndetse ikanongerera amaraso umubiri.Iyi ntungamubiri kandi ifitiye akamaro abakuru n’abato kuko ibafasha gukura mu gihagararo no mu bwenge.
2.Ikigori cyokeje kandi gikungahaye kuri fiber zifasha mu igogorwa ry’ibiryo
Burya iyo uriye ikigori cyokeje uba ugiriye neza amara yawe kuko bituma umurimo w’igogora no gusya ibyo wariye bigenda neza.Iyi fiber kandi inatuma intungamubiri zikwirakwira mu mubiri wose neza.
3.Ikigori cyokeje gitanga imbaraga mu mubiri kikagira n’uruhare mu kurinda umubiri kunanirwa vuba
Ibi bibaho kubera ko kiba gifite isukari y’umwimerere ifasha umubiri gukorana imbaraga ndetse no gukora umwanya munini .
4.Gisukura kandi kikanakomeza amenyo
Burya gukakacanga ibigori byokeje, bituma amenyo akomera kandi uko ubihekenya ,agace kazanywe n’imyanda kakwiyomeka ku menyo kagenda kavaho hanyuma umuntu akagira amenyo akumeye kandi asa neza.
Si ibi gusa, gishobora kukwereka niba urwaye amenyo cyangwa yaracukunyutse ,kuko iyo iryinyo urirwaye ukakirya rihita rikurya bityo ugahita umenya ko ufite ikibazo. Ubwo rero ni umuganga mwiza.
5. Mu kigori cyokeje habamo n’intungamubiri zirinda amaso
Ikigori cyifitemo intungamubiri na vitamini zituma kigira uruhare mu kurinda amaso ndetse no gutuma agira ubuzima bwiza. Kurya ikigori bituma usigasira ndetse unarinda amaso yawe bityo ukareba neza ibibera mu isi.
6.Kurya ikigori cyokeje birinda umubiri w’abakirya gusaza
Nk’uko ikinyamakuru ubuzimainfo.rw cyabishyize hanze , kivuga koubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ukunda kurya ikigori agira uruhu rworoshye kandi rusa neza kubera intungamubiri zikirimo.