Mu ntangiriro z’iki cyumweru hamenyekanye ko hari abaturage batuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimihurura banyoye inzoga zirimo iyitwa Umuneza na Tuzane bagahita bitaba Imana nyuma yo kuzinywa.
Aba baturage bitabye Imana bivugwa ko bose bari banyoye ku nzoga yitwa Umuneza ndetse ko bose bari bari gutaka kuribwa mu nda ndetse ko batari kureba neza. Nyuma yaho ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda Rwanda-FDA cyahise gitangaza ko gikuye ku isoko icuruzwa n’inyobwa ry’inzoga zitwa Umuneza n’iyitwa Tuzane mu gihe bagikora isuzuma.
Mu Kagali ka Kimihurura mu Mudugudu w’Ubumwe, mu Murenge wa Kimihurura, ahavugwa umugabo witwa Hakizimana Jeremy ufite imyaka 42 wapfuye yishwe n’inzoga yitwa Umuneza. Uyu abaye umuntu wa 8 wishwe n’iyi nzoga muri uyu murenge mu gihe kitarenze iminsi 5 nk’uko abaturage babitangarije Flash dukesha iyi nkuru.
Inzoga bikekwa ko yamwishe ngo yayinyweye kuri iki Cyumweru gishize.
Abatuye muri aka gace bavuga ko bagendeye ku mubare w’abamaze guhitanwa nayo, leta ikwiye guca burundu izi nzoga ihereye mu ngo z’abaturage kuko ariho ziri gucururizwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimihurura buravuga ko aya makuru bwayamenye kandi ko bugiye gukora ingenzura rigamije kureba ko izi nzoga zitagicuruzwa.