Hari abaturage bo mu karere ka Karongi bavuga ko babwiwe ko bahawe amashanyarazi, nyuma basanga atabasha no guhagurutsa Tondezi yogosha bakaba basaba ko bahabwa afite imbaraga.
Santere ya Gatoki iherereye mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Gasura, abayikoreramo bavuga ko imibereho myiza itarimo amashanyarazi itabaho, kuko badindiye mu iterambere, nk’uko babitangarije BWIZA dukesha iyi nkuru.
Mukantagara Josephine, ni umwe mu baturage utuye muri iyi Santere ya Gatoki bashengurwa no kuba Ubuyobozi buziko bafite amashanyarazi, kandi ayo bahawe batanasha gucana cyangwa ngo babe bakwiyogoshesha.
Ati “Muri aka gace dutuyemo no ku biro by’akagari ntibatanga serivisi isaba amashanyarazi, kandi amapoto ashinze ariho n’insinga kubwo kuduha umuriro udafite imbaraga, nta wabasha guhanga umuriro kuko umuriro dufite utabasha guhagurutsa tondezi yogosha.”
Akomeza avuga ko ibi byabandindije mu iterambere, kuko ni umubare w’abashomeri urushaho kwiyongera kandi hari abize umwuga.
Ibi uyu mubyeyi ibyo avuga abihuza na Ndimubanzi Theoneste nawe uvuga ko kutagira amashanyarazi afite ingufu bituma atega moto y’ibihumbi 3000 Frw ngo abashe kugera (Muri Gisayo) aho yiyogosheshereza ku mafaranga 500 Frw.
Basaba ko inzego zibishinzwe zabafasha uko zishoboye umuriro ukabageraho ufite ingufu kuko byabafasha kwikura mu bukene, bityo ntibazasubire kugorwa no kubona serivisi zisaba amashanyarazi nko gusudira (Inzugi n’amadiriahya, kogoshwa, gushariza terefone,…).
Iminsi ibaye itatu tugerageza kuvugisha, Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukase Valentine atabasha gufata terefone, ndetse n’ubutumwa bugufi tumwandikiye ntabusubize.
Muri Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere mu myaka irindwi (NST1) ishize, byari biteganyijwe ko bitarenze ukwezi kwa Kamena 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi 100%.
Ni mu gihe iyi gahunda yarangi Akarere ka Karongi kwegereza abaturage amashanyarazi bigeze kuri 80%.