Umuhanzikazi Ariel Wayz wari umaze igihe avugwa mu rukundo na Juno Kizigenza bagaragaye kenshi bari mu munyenga w’urukundo bamaze guca amarenga ko hagati yabo ntawe ukivugisha undi ko aho umwe anyuze undi ahacisha umuriro.
Ni nyuma yaho ku mbuga nkoranyambaga aba bahanzi babiri bateraniragaho imitoma kuri ubu ibyari imitoma byabaye kwicuza n’amaganya ku mpande zombi nyuma yuko hari haciye igihe kitari gito aba bahanzi bagaragara mu mafoto basa naho bari gusangira uburyohe bw’urukundo.
Byatangiye Ariel Wayz abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho yagize ati:“Gutenguhwa ntabwo bijya bishira, nibwiraga ko uyu atandukanye n’abandi ariko ndakeka naribeshye.”
Ni amagambo yatumye abakurikira uyu mukobwa n’abakunzi be batangira kwibaza ibyamubayeho, bamwe batangira gukeka ko yaba ari Juno Kizigenza ari kubwira n’ubwo hari benshi batifuzaga ko batandukana.
Abibwiraga iby’uko Ariel Wayz yabwiraga Juno Kizigenza ntibatinze kubona igisubizo, kuko uyu musore nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko arambiwe ibimeze nk’ikinamico yabagamo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Juno Kizigenza yagaragaje ko yasubiye kubaho adafite umukunzi.
Uku gusa no guterana amagambo ariko baterura, kwakurikiwe n’uko aba bahanzi bamaze kurekera gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kugira ngo umenye ko ibi bintu ari impamo kugeza ubu yaba Ariel Wayz na Juno Kizigenza nta n’umwe uri gukurikira undi ku rukuta rwa Instagram.
Iby’urukundo rwatangiye kuzamo agatotsi hagati ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz byatangiye kuvugwa cyane mu mezi atandatu ashize ubwo bari bamaze gukorana indirimbo Away.
Ni kenshi bagaragaye bifashe amafoto yabaga agamije gushimangira ko baba bakundana nubwo ku rundi ruhande abakurikirana imyidagaduro y’u Rwanda batasibaga kugaragaza ko baba bashaka gukomeza kuvugwa cyane yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Ni kenshi kandi abafana babo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye babingigaga babasaba kutazatandukana kubera amafoto yabo bombi bari mu munyenga w’urukundo.