Abanyarwanda umunani ari bo; Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye Francois, Ntaziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura Andre, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper, na Sagahutu Innocent bahawe igihe cy’iminsi irindwi cyo kuba bavuye ku butaka bwa Niger.
Aba banyarwanda birukanwe muri iki gihugu nyuma yuko boherejweyo n’Umuryango w’Abibumbye nyuma yuko barangije ibihano bahawe i Arusha muri Tanzaniya. Minisitiri Hamadou Adamou Souley w’ubutegetsi bw’igihugu no kwegereza abaturage ubuyobozi muri Niger, yahaye aba Banyarwanda iminsi irindwi yo kuba bavuye ku butaka bwa Niger nk’uko bigaragara mu itangazo yasohoye.
Umunyamabaganga mukuru muri iyi minisiteri n’umuyobozi wa polisi bagomba kubimenyesha byihutirwa abo iki cyemezo kireba kandi bigasohoka no mu igazeti ya leta, mu gihe nta mpamvu nyiri’izina z’iki cyemezo zashyizwe mu itangazo ryasohowe ariko rivuga ko ari izijyanye na dipolomasi nk’uko tubikesha VOA.
Imiryango y’aba Banyarwanda irasaba ko bakoherezwa i La Haye mu Buholandi hari urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa se bagahabwa imiryango yabo aho iri hose ku isi.