Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, DGPR, Dr Frank Habineza yagaragaje ko ari gukoza imitwe y’intoki ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nibura ku kigero cya 55%.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024.
Dr Frank Habineza ari guhatana n’abandi bakandida barimo Paul Kagame watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi n’amashyaka umunani bafatanyije ndetse n’Umukandida wigenga Mpayimana Philippe.
Abo bakandida ni nabo bari bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017 bikarangira Dr Habineza Frank abonye amajwi ya nyuma.
Dr Frank Habineza yagaragaje ko mu gihe Abanyarwanda babura iminsi mike ngo bahitemo ugomba kubayobora mu myaka itanu iri imbere, yizeye ko azatsinda amatora.
Yagize ati “Turacyafite icyizere ko amatora tuzayatsinda neza, yaba abadepite baziyongera nibura bagere kuri 20 ndetse n’umwanya w’Umukuru w’Igihugu turi kuwukozaho imitwe y’intoki kuri 55%.”
Dr Frank Habineza yagaragarije abibwira ko Ishyaka rye ryaba rikorera mu kwaha k’undi muntu ko bibeshya, ahubwo ko ababivuga usanga ari abafite imikorere ya politiki yimakaza amacakubiri kandi we yarahisemo kubigendera kure.
Yagagaragaje ko abakunze kuvuga ko ishyaka rya Green Party ritumwa n’undi muntu bishingiye ku kuba ari abakora Politiki mbi yo gusenya kandi we adashobora kuyikora.
Ati “Abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, bashaka kudusubiza mu mu macakubiri, bashaka kutujyana mu icuraburindi bashaka ko igihugu cyacu cyakongera kwaka umuriro nibo baba bashaka ko dukora politiki yo gusenya.”
Yongeyeho ati “Nanze gukorana n’imitwe y’iterabwoba, nize ibya gisirikare ariko naravuze nti dukore politiki yo kubaka igisirikare giteye imbere, cyubake igihugu cyacu gitere imbere ntabwo dushaka kujya kukirwanya. Ni ba bandi bakubwira ngo tera grenade ukanga akavuga ngo uri mubi, oya ntabwo turi babi. Kubera iki se twarwanya igihugu cyacu.”
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Green Party, Ntezimana Jean Claude, yagaragaje ko icyizere cyo gutsinda amatora bagishingira ku musaruro w’ibyakozwe muri manifesto bari bagaragarije abanyarwanda mu 2018 n’uburyo ishyaka rigenda ryaguka.
Ati “Twari dufite inzego zihagarariye ishyaka kuri buri karere gusa ariko ubu twashyizeho inzego zihagarariye ishyaka mu cyiciro cy’abagore, urubyiruko kuri buri karere, ku Ntara no ku rwego rw’igihugu. Izo zose ntabwo zicaye, zigeregageza gukomeza kuvuga ibyiza by’ishyaka no kwinjiza abandi bantu mu ishyaka.”
Yakomeje ati “Twatanze ibitekerezo bijyanye n’amategeko, tubasha kuvuga ibyari muri manifesto y’ishyaka nibura hafi 70% byagezweho, abaminisitiri barazaga mu Nteko tukababaza ibijyanye n’ibiri muri manifesto, yaba kuri mituweri, kuri buruse y’abanyeshuri, amafunguro ku ishuri, imishahara y’abarimu, ubuhinzi n’ubworozi. Kuri iyi nshuro byari bigoye ko tudatanga umukandida ku mwanya wa Perezida kandi tubona ko umusanzu n’amasezerano twasezeranyije abaturage byarabashije gusubizwa.”
Biteganyijwe ko ibikorwa by’Ishyaka rya Green Party byo kwiyamamaza bizakomeza kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024, mu Karere ka Burera na Musanze.
Bazasoreza muri Rwamagana na Nyarugenge ku wa 13 Nyakanga 2024.