Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda Rwanda-FDA cyamaze gutangaza ko gihagaritse icuruzwa n’inyobwa ry’inzoga zitwa Umuneza na Tuzane zikorerwa ku butaka bw’u Rwanda mu gihe zigikorerwaho isuzuma ry’ubuziranenge bwazo.
Rwanda-FDA yatangaje ibi kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021, nyuma yuko tariki ya 27 hari abantu bagera kuri bane bitabye Imana mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimihurura bikaba bivugwa ko urupfu rwabo rufitanye isano n’inzoga bari banyoye yitwa Umuneza.
Rwanda FDA yasohoye itangazo rihagarika ikwirakwizwa n’ icuruzwa ry’ibi binyobwa ndetse inabuza abantu kunywa izi nzoga mu gihe hakiri gukorwa isuzumwa ku mikorerwe yazo.
Aba bose bari basangiye iyi nzoga ndetse banafatwa n’uburwayi bumwe bataka mu nda ndetse batabasha kubona neza byaje kubaviramo kwitaba Imana.
Iyi nzoga bivugwa ko ikorwa mu bitoki yari ifite ikirango cy’ubuziranenge gitangwa na RSB, icyakora RSB yagiye ivuga ko hari abahabwa iki kirango ariko nyuma bagakora ibitandukanye n’ibyo berekanye bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abantu.