Umuntu urwaye anjine, uretse kuba yajya kwa muganga bisanzwe, ashobora no gukoresha umuti w’umwimerere akivura anjine, ariko ntakwibagirwa ko imiti y’umwimerere yifashishwa mu kuvura ibimenyetso bijyanya na anjine ituruka kuri virusi, naho iyo ari anjine ituruka kuri bagiteri biba bisaba gukoreshwa imiti itangwa na muganga.
Kwivura anjine, bijyanye n’ubwoko bwa anjine umuntu afite, kuko zirimo amoko abiri, harimo ituruka kuri virusi n’iterwa na bagiteri (angine virale na angine bactérienne).
Mbere ya byose biba bisaba ko umuntu abanza akisuzumisha, akamenya neza ubwoko bwa angine afite, kugira ngo amenye imiti yamfusha. Gusa hari imiti y’umwimerere yafasha mu kuvura za anjine no kurwanya ububabare zitera.
Inama z’abaganga zitangwa ku rubuga ‘Qare’ zafasha muri urwo rwego, ku bantu bakunda gukoresha ibintu by’umwimerere. Bavuga ko ubundi anjine ikunze kujyana cyane cyane no kubabara mu mihogo, kubabara mu gihe cyo kumira, kugira umuriro rimwe na rimwe mwinshi.
Gusa, anjine ngo ntikunze kumara igihe kirekire, ni hagati y’iminsi 3 -7, mu gihe ikurikiranywe ikavurwa neza.
Icya mbere umuntu yitwararika ni ukurya cyangwa kunywa ibintu bihoze cyangwa se by’akazuyazi, iyo afite anjine yirinda ibishyushye cyane n’ibirimo ibirungo byinshi, kuko byongera ububabare mu muhogo.
Umuntu warwaye anjine kandi aba agomba gufata amafunguro yoroshye atababaza mu gihe cyo kumira.
Kunywa amazi y’akazuyazi arimo ubuki n’umutobe w’indimu, nabyo birafasha. Hari kandi no gufata amazi y’akazuyazi arimo umunyu, nabyo birafasha, kuko bigabanya ububabare mu muhogo. Gusa ibyo ntibyemewe kubaha abana bafite munsi y’imyaka itatu.
Ikindi ni ukunywa amazi ahagije no kuruhuka neza mu gihe umuntu arwaye anjine, kuko nabyo birafasha.