Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yatangaje ko yakuyeho amafaranga yagenerwaga umugore w’Umukuru w’Igihugu, uwa Visi Perezida n’uwa Minisitiri w’Intebe mu rwego rwo kugabanyiriza igihugu umutwaro w’amadeni ava mu mahanga.
Iki cyemezo yagitangaje nyuma yaho yanze gusinya ku itegeko rirena ingengo y’imari ya Leta ya 2024/2025 ryari ryitezweho kuzamura umusoro, ukiyongeraho miliyari 2,7 z’amadolari ya Amerika (miliyari 346 Ksh) buri mwaka.
Perezida Ruto yasobanuye ko kudasinya kuri iri tegeko bizatuma igihugu gikomeza gukenera amadeni kugira ngo kiyifashishe mu kuzuriza amafaranga yateganyijwe mu ngengo y’imari.
Mu rwego rwo gukuraho iki cyuho, Perezida Ruto yatangaje ko yagabanyije miliyari 177 Ksh mu ngengo y’imari ya 2024/2025. Yasobanuye kandi ko Kenya izakenera irindi deni rya miliyari 169 Ksh.
Perezida Ruto yafashe icyemezo cyo gusesa ibigo 47 bifite inshingano zidahoraho, gukuriraho inzego za Leta ingengo y’imari y’ibanga zirimo n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, kugabanya umubare w’abajyanama ku gupimo cya 50%.
Amafaranga yari yaragenewe kuvugurura inyubako za Leta yagabanyijwe ku gipimo cya 50%, kugura imodoka nshya za Leta bisubikwa umwaka keretse iz’inzego z’umutekano, imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru iba 60 kandi Ruto yategetse ko idashobora kurenga.
Uyu Mukuru w’Igihugu yaciye ingendo zitari ngombwa ku bayobozi bose bo muri Kenya, asesa icyemezo cyo gushyiraho abanyamabanya bakuru ba Leta 50 yari yaragennye mu mwaka ushize.