Tuyishime Emmanuel w’imyaka 23 mu mudugudu wa Rwesero akagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yasanzwe yapfuye bikaba bikekwa ko yiyahuye anyoye umuti wo mu myaka wica udusimba witwa ”Rocket”.
Uyu mugabo wakoraga akazi ko kwita ku matungo y’ingurube umukoresha we Nizeyimana Valens yatangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko yamenye aya makuru ayabwiwe na mugenzi we bakorana.
Ati:
Nijoro nka saa cyenda nahurujwe n’umukozi wabanaga na nyakwigendera yari kumwe n’abandi baturage babiri bambwira ko arembye kuko hakekwaga ko yanyoye umuti ushyirwa ku myaka wica udusimba witwa”rocket”
Nzeyimana Valens yakomeje avuga ko babibwiwe n’uko mu icupa iyo rocket yari irimo itari ikirimo cyakora bihutiye kumuha amata nk’ubutabazi bw’ibanze ariko birangira apfuye.
Uyu mukoresha we yavuze ko icyaba cyateye kwiyahura ko bishoboka ko yari afitanye amakimbirane n’Umugore we dore ko ngo yari yamuhembye amafaranga ngo ajye gusangira Noheli n’umuryango we ariko ntajyeyo ahubwo akirirwa anywa inzoga akaba akeka ko ari inzoga zabimuteye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye Umuseke ko aya makuru bayamenya inzego bireba zikaba ziri gukora iperereza.
Si ubwa mbere muri uyu Mudugudu humvikanye urupfu nk’uru rutunguranye, uruheruka ni urwo mu kwezi gushize k’Ugushyingo ni urw’umusore waguye muri ruhurura umurambo we bawusangamo, byavuzwe ko yaguyemo kubera ko yari yanyoye arasinda na we yakoraga akazi nkako Emmanuel yakoraga bakaba barakoraga ahantu hamwe.
Nyakwigendera Emmanuel asize abagore babiri n’abana gusa amakuru avuga ko umwe batandukanye, yavukaga mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.