Rutahizamu wa Portugal ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo yavuze ko umuhungu we w’imfura Cristiano Jr abona mu minsi iri imbere atazoshobora kumubonera ibyo yifuza kuko akoresha amafaranga menshi.
Uyu rutahizamu yavuze ko Junior byibuze atwara ibihumbi 5 by’amadorali buri uko yogoshwe, andi mafaranga akayangiza yasohotse n’inshuti ze.
Ati “Ngira ngo umuhungu wanjye ni we utwara amafaranga yanjye menshi, mu by’ukuri ntabwo byoroshye kuko n’umwogoshi we anca arenga ibihumbi 5 by’amadorali buri uko amwogoshe kandi Junior ajya kwiyogoshesha buri minsi ibiri kugira ngo ahore ameze neza, agaragare neza mu gihe yasohokanye n’abakobwa b’inshuti ze, ni yo mpamvu ngomba kubika amafaranga uko nshoboye kose.”
Yakomeje avuga ko hari n’igihe asaba umugore we, Georgina Rodriguez kumwogosha kugira ngo agire ayo abikira umuhungu we, bityo ko abona mu minsi iri imbere bizagorana.
Ati “Rimwe na rimwe nsaba Georgina kunyogosha kugira ngo ngire amafaranga mbikira Junior. Menshi ayamarira mu myenda, muri restaurant zihenze n’inshuti ze, sinzi niba nzakomeza gushobora kwishyura ibimutangwaho mu minsi iri imbere. ”
Cristiano Jr byibuze ngo mu cyumweru akoresha ibihumbi 40 by’amadorali mu bintu bitagakwiye.
Ati “Ntabeshye umuhungu wanjye arampenze, mu cyumweru agendwaho ibihumbi 40 by’amadorali mu kwiyogoshesha, inshuti ze na restaurant, ndabizi aracyari muto akenera buri kimwe ariko ndatekereza ari byinshi ku mwana w’imyaka nk’iye.”
Ngo amubikira ibihumbi 15 by’amadorali buri cyumweru ariko umugore we na yo akabona ari menshi cyane ko ayangiza.
Ati “namugeneye ibihumbi 15 by’amadorali buri cyumweru ariko Georgina nabwo atekereza ko na yo ari menshi kuri we, amafaranga ye menshi ayamarira mu musatsi, imyambaro, restaurant n’ibindi bidafite agaciro, sinzi ko mu minsi iri imbere nzabishobora.”
Ronaldo ngo yifuza ko umuhungu we yakwiyuha akuya kugira ngo amenye ko amafaranga kuyabona bigora, ariko atinya ko itangazamakuru rizavuga ko ari umubyeyi mubi.
Ati “Mba nshaka ko yiyuha akuya kugira ngo yumve agaciro k’amafaranga ariko nimbikora itangazamakuru rizavuga ko nikunda, ndi umuntu mubi rero nta yandi mahitamo uretse kurwana nabyo.”
Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Nassr mu cyumweru ahembwa ari hejuru ya miliyoni 4 z’amadorali.