Abanyeshuri babiri biga mu ishuri ryisumbuye rya Cyungo TSS Urumuli ryo mu Murenge wa Cyungo Akarere ka Rulindo, ry’igisha imyuga n’ubumenyingiro, bavumbuye amakara yifashishwa mu guteka, bakora mu mpapuro zishaje.
Abo banyeshuri ni Tuyambaze Emmanuel na Mulindwa Hodari Braise, bavuga ko bagize igitekerezo cyo gukora amakara mu mpapuro, nyuma yo kwiga isomo rijyanye no kwihangira imirimo ryitwa Business Creation, aho barikuyemo ubumenyi bubafasha kwihangira umurimo bakoresheje amaboko yabo.
Tuyambaze ati “Twiga ibijyanye n’ubukanishi, ariko hari isomo twagize amahirwe yo kwiga ryitwa Business Ceation, mu kuba twakwihangira imirimo dukoresheje amaboko yacu”.
Arongera ati “Ni muri uwo mujyo twibajije tuti, ko abandi bagiye bafata ibikoresho bya parasitike byashaje birimo amabase na za Bote bakabikoramo ibindi bikoresho byifashishwa, kuki twe tutabyaza umusaruro isomo twize ku ishuri tukaba twafata izo mpapuro zakoresheje tugiye gutwika zifatwa nk’umwanda, tukaba twazibyaza umusaruro tuzikoramo amakara, aho kuzitwika zikangiza n’ikirere?, nibwo twatangiye umushinga wo kuzikoramo amakara kandi tubona yaka neza”.
Uburyo bakora ayo makara, ngo bafata indobo irimo amazi bagashyiramo impapuro, zamara gutoha bakagenda bavanga zikamera nk’izifatanye bagatangira kuzibumbamo utuntu tw’utubiye ariyo makara, nyuma yo kuyabumba ngo bayanika ku izuba yamara kuma agatangira gucanwa”.
Ayo makara adasanzwe kuko asa n’umweru mu gihe abantu bamenyereye ko amakara agomba kuba ari umukara, bavuga ko ikara rimwe ryaka mu minota irenga 40, bakemeza ko ikiro cy’inyama gishobora guhishwa n’ibiro bibiri by’amakara, nk’uko Tuyambaze abivuga.
Ati “Ikara rishobora kwaka mu minota irenga 40, ikiro cy’inyama gishobora guhishwa n’ibiro bibiri by’amakara, ushyira ku mbabura ugateka mu minota 40 ukongeraho, ukabikora nka gatatu, inyama ziba zihiye”.
Muhirwa Hodari Braise ati “Umuntu umwe ashobora kubumba ibiro bitanu by’amakara ku munsi, mu gihe twaba twabonye mpapuro zihagije”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutaganda Théophile yashimiye abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bakomeje kuvumbura udushya duteza imbere abaturage, avuga ko ubuyobozi bwiteguye kubahuza n’abashoramari mu rwego rwo kurushaho kunoza imishinga yabo ikabasha gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage.
Ati “Kuba dutegura umunsi wo kumurika ibihangano by’abanyeshuri mu imurikabikorwa ry’uburezi, ni uburyo bwo kubahuza n’abashoramari batandukanye bashobora kubyifashisha mu kazi kabo, dore ko byagaragaye ko abanyeshuri bakomeje guhimba udushya aho imyanda bakomeje kuyibyaza umusaruro”.
Arongera ati “Buri mwaka tuzajya tugira umunsi w’imirukabikorwa mu mashuri, harebwa ibyo bakora bishobora gutanga ibisubizo muri sosiyete Nyarwanda, bikorerwe ubuvugizi bafashwe kunoza iyo mishanga yabo kandi ibe yanabatunga”.