Nkuko byari bisanzwe mu myaka yashize icyorezo cya covid kitari cyaza, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ageza ku Baturarwanda uko igihugu gihagaze mu nzego zigiye zitandukanye.
Biteganijwe ko ejo ku wa mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ageza ijambo ku Banyarwanda ry’uko igihugu gihagaze dore ko turi mu musozo w’uyu mwaka wa 2021, Iri jambo biteganijwe azarivugira kuri televiziyo y’Igihugu saa cyenda z’amanywa.
Umukuru w’Igihugu azagaruka ku ishusho y’Igihugu mu 2021, mu bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere n’ibindi. Byari bisanzwe ko Umukuru w’Igihugu avugira iri jambo mu nama y’Umushikirano uba buri mwaka ariko ubu ntabwo yabaye kubera ingamaba zo kwirinda icyorezo cya covid.
Iri Jambo agiye kurigeza ku Banyarwanda mu gihe mu Rwanda turi guhangana n’icyorezo cyihinduranije cya Omicron ndetse no muri uyu mwaka ukaba wararanzwe n’ingamba zitandukanye harimo na za guma mu rugo za hato na hato mu bice bitandukanye mu gihugu.