Umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yihanganishije inshuti n’imiryango y’abantu bapfiriye mu modoka y’imodoka bari barimo bajya mu gikorwa cyo kumwamamaza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Abantu bane bapfuye abandi batatu barakomereka nyuma y’impanuka y’imodoka ya Bus yo mu bwoko bwa Yutong ya Sositeye itwara abagenzi ya Horizon yabereye, kuri uyu wa Kane, mu gitondo, itariki 27 Kamena 2024 mu karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Matyazo, Umudugudu wa Kabeza.
ACP Rutikanga Boniface, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangarije Kigali Today ko imodoka yari yerekeje i Huye ahari kubera igikorwa cyo kwamamaza yataye umuhanda igonga abanyamaguru ibasanze mu kayira kabagenewe.
Yagize ati “Ntituramenya icyateye iyi mpanuka kuko turacyakora iperereza, kugira ngo hamenyekane impamvu uyu mushoferi yatumye atubahiriza kugenda neza uko bikwiye mu muhanda”.
Biravugwa ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise ahunga akaba arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Imirambo y’abaguye muri iyi mpanuka n’abakomeretse bose boherejwe ku bitaro bya CHUB kugira ngo ikorerwe ibizamini ndetse n’inkomere zitabweho.
Umuvugizi wa polisi yongeye kwibutsa abantu bose n’abatwara ibinyabizi ko muri ibi bihe byo kwamamaza abakandida bakwiye kujya bagenda mu muhanda neza bubahiriza amategeko y’umuhanda.
Yagize ati “Inzego z’umutekano zirakora inshingano zazo uko bikwiye ariko uruhare rw’umuturage ndetse n’abashoferi narwo ni ngombwa kugira ngo umutekano ugerweho uko bikwiye ndetse hirindwe n’impanuka”.
Polisi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri iyi mpanuka kandi yifuriza gukira vuba abayikomerekeyemo.
Umukuru w’igihugu wiyamamarije i Huye kuri uyu munsi yagarutse kuri iyi mpanuka yihanganisha imiryango y’abapfuye ndetse n’abakomeretse, ndetse asaba ko hakorwa ibishoboka kugirango impanuka zigabanyuke muri ibi bihe usanga birimo ibyishimo byinshi.