Bull Dogg yahishuye inkuru y’igihe yigeze kugerageza gutabara ubuzima bw’umwana w’umukobwa wari wakoze impanuka nubwo bamugejeje kwa muganga bikarangira yitabye Imana.
Ni inkuru Bull Dogg yavuze yibaza aho abantu bashyize ubumuntu ku buryo babona mugenzi wabo yakoze impanuka ikomeye bakanga kumuha ubutabazi bw’ibanze.
Uyu muraperi avuga ko ari ibintu bibabaje kuba umuntu akora impanuka ugasanga ugerageje kumuba hafi ni uhamagaye Polisi adashobora no kumuha ubutabazi, ni mu gihe abandi baba batanguranwa gufata amafoto yo kuza gusakaza ku mbuga nkoranyambaga.
Bull Dogg wibuka iyi nkuru nk’iyabaye ejobundi, avuga ko byabaye mu myaka itambutse ubwo yari kumwe na MC Tino bavuye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu masaha y’igicuku.
Mu gihe bari mu nzira bagenda bageze ku Muhima, Bull Dogg na MC Tino bahuye n’umukobwa wakoze impanuka ikomeye ari kumwe n’umukunzi we, abantu bose bamwitaje nta n’umwe ushaka kumwegera.
Mu gihe Bull Dogg na MC Tino bageraga ahabereye iyi mpanuka birengagije imyambaro y’ibirori bari bambaye, bashyira ku ruhande ubwamamare biyemeza guha ubutabazi uwo mwana w’umukobwa.
Ati “Hari inkuru yigeze kumbaho njye n’uwo bita MC Tino, twari tuvuye mu gitaramo cya PGGSS, hari nka saa yine z’ijoro abantu bose bari kumureba banze kumukoraho kuko yari ari kuva amaraso menshi.”
Bull Dogg ahamya ko icyo gihe bafashe icyemezo cyo kujyana uwo mukobwa kwa muganga icyakora ku bw’amahirwe make yaje kwitaba Imana.
Ati “Twafashe umukobwa tumujyana kwa muganga tumufite mu maboko, twabanje kumujyana ku bitaro bya Muhima batubwira ko batamwakira […] icyakora baduha imodoka itwara abarwayi tumujyana CHUK, badutegeka kuguma aho nk’abantu bahagejeje umurwayi.”
Bull Dogg yababajwe n’uko nyuma yaje kumenya amakuru ko umwana yagerageje kurokorera ubuzima yitabye Imana nka nyuma y’imyaka itanu.
Uyu muraperi ahamya ko yaje gutumwaho n’iwabo bari bamenye ko ariwe wari wagerageje kuramira ubuzima bw’uwo mukobwa nubwo bitamuhiriye.