Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagaragaje ko hari umuntu wigeze kumubaza niba ari Umuhutu cyangwa Umututsi, gusa abivuga nabi mu buryo bugaragaza ko nta mateka y’u Rwanda azi.
Iby’iyi myitwarire y’uyu muntu Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena mu 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Nyarugenge.
Kagame yagaragaje ko nta kimutera ishema nko kuba ayoboye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’Abanyarwanda muri rusange bafite ubushake kandi bashoboye.
Mu Ijambo yagejeje ku barenga ibihumbi 300 bari bitabiriye iki gikorwa, Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye ariko yashibutsemo ubutwari.
Ati “Iki gihugu cyacu mureba cyagize amateka mabi, cyanyuze muri byinshi biteye agahinda, amateka yatwambuye abacu. Abantu bagira igihe cyabo bakagenda ariko gutwarwa n’undi muntu, ubuzima bwawe bukarangizwa n’undi muntu, ntabwo ari byo. Rero niyo mpamvu bitantangaza ko u Rwanda rwanyuze muri biriya rwashibukamo abantu nka mwe, abantu nka twe, ariko ibyo ni ibikwiriye guhoraho, bikwiriye guhora biranga u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo u Rwanda rukomeze kurangwa n’ubu butwari hari icyo bisaba.
Ati “Ibyo rero kugira ngo bihoreho, Abanyarwanda bahitamo neza, bumva neza, Abanyarwanda bakora neza. Twagize Imana rero muri ya mpinduka y’amateka tugiramo FPR.”
Kagame yavuze ko Abanyarwanda nibakomeza kurangwa n’iyi myitwarire y’ubutwari bazagera kuri byinshi bizacecekesha n’abirirwa bibasira u Rwanda.
Yifashishije urugero rw’ibyamubayeho, Perezida Kagame yagaragaje ko hari n’abibasira u Rwanda batazi amateka yarwo kuko hari uwigeze kumubaza niba ari Tutu (ashaka kuvuga Hutu) cyangwa Hutsi (ashaka kuvuga Umututsi).
Ati “Ariko muzi ko abenshi banatuvuga batanatuzi […] Hari uwigeze kumbaza, muri ibi babaza rero buri munsi, baranasuzugura, arambaza ngo ariko uri iki wowe? ngo uri Tutu (Umuhutu) cyangwa uri Hutsi (Umututsi)? Ntazi n’ibyo ari byo ariko arambaza, ndamubwira nti ’njye mu Rwanda ndi ibyo Byose ariko n’ibindi utavuze’.”
“Ubwo yashakaga kumbaza niba ndi Umuhutu cyangwa ndi Umututsi ariko ngo Tutu cyangwa Hutsi, ndamubwira nti ’ni ibyo byombi ariko n’ibindi’, nti ’ariko ibyo byose bikubiye mu kuba Umunyarwanda nti ’ndi Umunyarwanda’.”
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kubaha abo banyamahanga gusa nabo bakubahwa nabo.
Ati “Mubane nabo, mubahe agaciro, mububahe ariko gusa ari uko nabo babahaye agaciro kandi banabubashye.”