Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi Nyir’ubutungane Papa Francis biri guteganwa ko ashobora kuzasura u Rwanda mu mezi ari mbere nkuko Cardinal Antoine Kambanda yabitangaje.
Si ubwa mbere umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi yaba asuye u Rwanda kuko ku wa 7 Nzeri 1990 Papa Yohani Paulo wa II yasuye u Rwanda ndetse kuva icyo gihe, Kiliziya Gatorika mu Rwanda yateye imbere kugeza aho kuri ubu ifite Cardinal.
Iby’uko Papa ashobora kuzasura u Rwanda byatangajwe n’intumwa ye Cardinal Antoine Kambanda aho yavuze ko nka Kiliziya Gatorika mu Rwanda bamaze gutanga ubusabe bw’uko Papa yazaza gusura u Rwanda.
Aganira na RBA Cardinal Kambanda yagize ati “Turabyifuza, twaranamutumiye ariko muri gahunda ze nyinshi ntabwo aduhakanira ariko birasaba igihe. Ntabwo rero turamenya neza igihe ariko umunsi umwe tuzasurwa.”
Nyirubutungane wagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda mu 1990, yahavuye atanze Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku bari Abadiyakoni 32 barimo Cardinal Kambanda na Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri Vincent Harorimana.
Aramutse asuye u Rwanda, Nyirubutungane yaba ari ubwa mbere ageze i Kigali kuva Kiliziya mu Rwanda yabona Cardinal akaba ari inshuro ya gatatu ageze muri Afurika y’iburasirazuba.