Buri musore wese cyangwa umugabo usanga afite ibice runaka bimukurura ku mubiri w’umukobwa runaka bahuye cyangwa babana muri sosiyete atuyemo.
Byoseonline.rw twabateguriye ibice 10 by’umubiri ku mukobwa bishobora gukurura abagabo bigatuma amarangamutima yabo azamuka bakaba banabibagaragariza mu ruhame.
10. Ibirenge; abagabo bakunda kwitegereza cyane ibirenge by’abakobwa, ni nayo mpamvu uzasanga igitsinagore kita kuri buri kantu kose ku birenge byabo.
9. Intoki; Ibi uzakunda kubibona akenshi umukobwa akoze ku mugabo cyangwa amusuhuje akamuhereza ikiganza, hari ubwo akigumana akumva atamurekura.
8. Inda; uko inda y’umukobwa iteye nabyo biri mu bintu bikurura abagabo.
7. Amaguru; hari amaguru agaragara nk’afite imbaraga n’andi yorohereye bakunze kwita amaguru y’ibitesi. Abagabo cyangwa abasore benshi bikundira ba bakobwa bafite amaguru y’ibitesi.
6. Umusatsi; abagabo bakunze nanone gukururwa n’imisatsi y’abagore ni nayo mpamvu akenshi uzasanga umugabo asaba umugore we gukoresha umusatsi we bitewe n’ibyifuzo bye.
5. Mu kanwa (Inseko); inseko y’umugore bijyanye no kugira mu kanwa heza, bikurura abagabo cyane cyane iyo ari ya nseko yoroheje benshi bazi ’Kumwenyura’.
4. Amaso; amaso y’umukobwa akurura abagabo ku rwego rukomeye, ku buryo abagabo benshi bifuza umukobwa ufite amaso runaka dore ko hari nabakobwa usanga bazi kuyatereka.
3. Iminwa; bitewe n’uburyo iminwa y’umukobwa iteye, umugabo ashobora kumwiyumvamo ku rwego rwo hejuru ku buryo akenshi binarangira amusabye ko yamubera inshuti.
2. Ikibuno; iyo umusore abonye umukobwa ufite ikibuno giteye ukuntu n’uko ashobora kugira ibyiyumviro bitandukanye muri we bitewe n’imiterere yacyo. Gusa nanone benshi bibwira ko abagabo bose bakunda abakobwa bafite ikibuno kinini ariko siko bimeze kuko hari abakunda abadafite kinini benshi bita ngo ni ba manege.
1. Amabere; amabere akurura abagabo ku rwego rwo hejuru ku buryo n’iyo umugabo yifuje kugirana imishyikirano irenze n’umukobwa, uzasanga ahitira gukora ku mabere.