Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu kuri Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2021, havuzwe inkuru yo mu mu mujyi wa Kigali akarere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima y’Umurambo wiriwe ku gasozi amasaha akarenda agera saa munani nta rwego na rumwe rwari rwawukuraho.
Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy ukorera BTN TV yagaragaje amashusho yaho uyu murambo uri muri uyu murenge wa muhima avuga ko ugiye kuhamara umunsi wose nta gitabarwa akibaza niba abatabara badakora kuri Noheli.
Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter abusangiza umujyi wa Kigali, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney n’abandi. Yagize ati:”Umurambo w’umuntu utaramenyekana Ugiye kumara umunsi wose Kunkengero z’umuhanda mumurenge wa Muhima Yabuze Gitabarwa peee birababaje cyangwa abatabara Ntibakora kuri Noel?”
Ubu butumwa bwihutiwe gusubizwa n’akarere ka Nyarugenge aho kahakanaga ko uyu muntu witabye Imana yiriwe aho yageze aho mu ma saa saba. Ati: ‘‘Mwiriwe, birababaje kuba yitabye Imana. Gusa kuvuga ko yahiriwe umunsi wose ntabwo aribyo. Amakuru twahawe n’abacunga umutekano kuri RIAM n’uko yahageze ahagana saa saba kuko ngo yanavuganye nabo”
Ntabwo byoseonline yabashije kumenya byinshi ku cyateye urupfu rw’uyu muntu gusa mu masaha y’ikigoroba amakuru twamenye ni uko uyu murambo wa nyakwigendera waje kujyanwa ku bitaro bya Muhima gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe.