Kuri uyu wa kane tariki 20/06/2024, Umusizi Junior Rumaga yashyize hanze igisigo kirimo umunyamakuru uzwi cyane nka Ismael Mwanafunzi, Madederi uzwi muri filime ya Papa Sava ndetse na Niyitegeka Gratien bari kumwe na Clapton Kibonke aho bahuriye mu gisigo cyiswe “Gatanya” cy’umusizi Junior Rumaga.
Ni igisigo gikinwa Madederi na Mwanafunzi ari umugore n’umugabo bari mu rukiko bashaka gatanya aho buri wese aba yisobanura imbere y’umucamanza (Rumaga na Clapton Kibonke) ndetse n’imbere y’inteko y’abaturage barimo Niyitegeka Gracien.
Ni igisigo gitangira Madederi na Mwana funzi (Uba witwa Papa Rukundo)baterana amagambo buri wese asaba gatanya, aho Papa Rukundo (Mwanafunzi) atangira yiregura avuga ko ubwiza bwa madederi babona busa nubwanitse ku mpanga ati: “Miliyaridi z’utunyangingo tumugize zisa nizaritse mu nzoga, ahora ibirere nk’isata, ni isasu mba mbaroga kumusitaraho wigendera uba ukomye idebe”.
Ismael arangiza asaba Rumaga kumuha gatanya maze Madederi akamuca mu ijambo agira ati: Ziba uwakumva uvuga erega” Madederi agaragaza ko naho yari yarihanganye ko aba yaragiye n’i mageragere. Agaragaza uko yibeshye mu guhitamo uwo babana anabivugana agasuzuguro kenshi bituma Papa sava wicaye mu baturage bateze amatwi urukiko ahita ahaguruka agahwamika uwo mugore(Madederi).
Papa Sava ahaguruka agaragariza umucamanza ko uwo mugore adashobotse bitewe n’amagambo avugiye imbere y’imbaga asuzugura umugabo we aho nawe yahise amusamira hejuru amubwira ko nubundi nawe gushaka byamunaniye ko atari agakwiye guca imanza z’abashatse kandi we byaramunanaiye.
Igisigo kirangirangira Madederi agaragaje ko umugabo we ntacyo amufasha mu gikorwa cy’abashakanye ndetse ko niyo agize icyo akora abikora amwikiza agahita yigendera maze nyamugore nawe agashaka abanyabiraka bakabimukorera.
Iki gisigo kijyanye n’ingo z’ubu aho usanga bamwe mu bakobwa bashaka abagabo bagamije kubarya imitungo nyuma yuko basezeranye ubundi bagasaba gatanya, kigaragaza kandi ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo gucana inyuma ndetse n’amwe mu makimbirane yugarije umuryango nyarwanda bishingiye mu buriri.
UMVA ICYO GISIGO MU BURYO BWAMASHUSHO N’AMAJWI