Mu kwezi kwa Mata 2024 twabagejejeho inkuru ya ba Gitifu bane bari bahagaritswe mu kazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi 3, kuri ubu amakuru yizewe BWIZA ifite ni uko bamaze kwirukanwa mu kazi.
Mu nkuru yabanje twari twababwiye ko mu Karere ka Rulindo hari hamaze iminsi havugwa inkuru yo guhagarikwa by’agateganyo mu kazi kwa ba Gitifu b’imirenge n’utugari, aho hari hahagaritswe ba Gitifu bane. Abo bari ba Gitifu ni Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga umurenge wa Cyinzuzi na Ndagijimana Frodouald wayoboraga umurenge wa Mbogo ndetse n’abagitifu babiri b’utugari; Biringiramahoro Efasto w’Akagari ka Taba mu murenge wa Rusiga na Nsengiyumva Samuel wayoboraga akagari ka Muvumo muri Shyorongi.
Uko byatangiye Bwiza dukesha iyi nkuru yamenye amakuru ko ku wa 24/4/2024 ubwo bamwe bashyikirizwaga amabaruwa abahagarika mu kazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.
Ibaruwa yabahagarikaga yari ifite impamvu y’uko bahagaritswe ku murimo by’agateganyo, muri iyi baruwa hari aho Meya w’Akarere ka Rulindo yagirgaga ati:” Nshingiye ku Itegeko No 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta, ingingo ya 40, mu gika cya (2), aho bavuga ko umukozi wa Leta ashobora guhagarikwa ku murimo by’agateganyo iyo:
a. Akurikiranyweho ikosa ryo mu rwego rw’akazi rishobora gutuma ahanishwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri iyo:
Ihagarikwa ry’agateganyo aribwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa atotsa igitutu abatangabuhamya;
b. Uburemere bw’ikosa ryo mu rwego rw’akazi,uburyo ryakozwemo cyangwa inkurikizi ryateye byagira ingaruka ku isura y’urwego rwa Leta akorera mu gihe adahagaritswe.”
Kuri ubu amakuru ava muri kano Karere rwagati mu bakozi ni uko aba uko ari bane bamaze kwirukanwa aho uwa mbere yahawe ibaruwa imwirukana ku wa 14 Kamena 2024, abandi batatu bakazihabwa ku wa 19 Kamena 2024 zinyujijwe kuri imeli(email).
Inkuru bifitanye isano:
Rulindo: Aba gitifu bane bahagaritswe ku mirimo, babasabye kwegura barabyanga