Indege igira urusaku rutari ruke kandi rwumvikana kuva itangiye kwaka, ihagurutse, iguruka, kugeza isubiye ku butaka. Ruturuka ku mikorere y’ibice biyigize birimo moteri, amababa, n’igihimba cyayo.
Iyo indege ijya guhaguruka, babanza kwatsa moteri zayo zirimo iya “Auxiliary Power Unit (APU)” iba iherereye ku murizo (tail), ifasha indege gushyuha mbere yo kuguruka. Iyi moteri igira urusaku rwinshi ku buryo n’uwicaye muri “cabin” y’indege rumusangayo.
Uko indege igenda mu nzira inyuramo yihuta, yitegura kuguruka, APU ikomeza kugenda itanga umwuka indege ikeneye, cyangwa ikawohereza muri moteri z’indege.
Icyo gihe umwuka utameze neza uri mu ndege utangira gusohoka hakinjiramo umeze neza, urusaku rugasa n’urugabanyutseho. Nyuma yo gusohora uwo mwuka mubi, urusaku rwongera kuzamuka cyane, ari nako umwuka ujya muri za moteri wiyongera.
Mu gihe gito cyane indege ifashe ikirere, ibice by’amababa yayo ku mpande z’imbere n’inyuma (flaps and slats) birafunguka bikaguka kugira ngo biyihe imbaraga zo kuguruka. Nka kumwe inyoni ijya kuguruka ikarambura amababa ikayamarayo.
Uko ibyo bice bifunguka, ni ko urusaku rw’indege rwiyongera. Icyakora zose ntizisakuza kimwe muri ako kanya. Hari izisakuza cyane n’izigira urusaku rudakabije.
Mu guhaguruka kw’indege, kuva yatse kugeza itangiye kuguruka, urusaku rwayo ruturuka kuri moteri, amababa, amapine igendesha yihuta yitegura kuzamuka, n’umuvuduko igenda ifata.
Iyo indege imaze kugera mu kirere amapine yayo ahita asubizwa mu bubiko bwayo. Uko igenda izamuka mu butumburuke bwisumbuye, uko yongera umuvuduko, ni ko na moteri zayo zikora kurushaho, urusaku rwayo rugakomeza kuba rwinshi.
Mu butumburuke bwa kilometero eshatu, ni bwo indege isa n’igira urusaku ruringaniye, ibintu byose bikaba biri mu mwanya wabyo na bya bice by’amababa byari byafungutse bikaba byongeye kwifunga.
Icyo gihe ni bwo abari mu ndege batangira gufata icyo kunywa cyangwa kurya.
Urusaku rw’indege mu kirere rwongera guturuka ku kuba abapilote bakongera umuvuduko, cyane ko ishobora kugenda kilometero 463 mu isaha mu gihe ikiri mu butumburuke bwa kilometero eshatu uvuye ku butaka, ariko ikaba ishobora kurenza umuvuduko wa kilometero 1000 mu isaha mu gihe yaburenze.
Nk’urugero Airbus A330Neo ishobora kugeza ku muvuduko wa kilometero 1,061 mu isaha, naho Boeing B788 ikageza kuri kilometero 1,051 mu isaha. Uko uwo muvuduko wiyongera, ni nako urusaku rw’indege rwiyongera.
Mu gihe abapilote bakomeje kugendera ku muvuduko uringaniye ntibajye no mu butumburuke bwo hejuru, indege ntisakuza cyane.
Uko ni nako bigenda iyo indege yitegura kumanuka. Uko igenda igabanya umuvuduko yegera ku butaka, ni ko n’urusaku rwa moteri zayo rugabanyuka.
Habura igihe kiri hagati y’umunota umwe n’ibiri ngo indege igere ku butaka, ya mapine yongera gufungurra agakurwa mu bubiko bwayo, na bya bice by’amababa bifungurwa bigatangira gufungurwa.
Ikimara kugera ku butaka, igenda mu nzira yabugenewe iminota iri hagati y’ibiri n’itanu mbere y’uko iparika. Uko kugendesha amapine yafunguye n’amababa bituma urusaku rwongera kuba rwinshi.
Nubwo ubwoba butabura ku muntu ugiye mu ndege bwa mbere, ingano y’amakuru aba afite ku mikorere y’indege ni yo ishobora gutuma agira bwinshi cyangwa buke, kuko ibiba byose aba amenya impamvu yabyo.
Icyo gihe ntiyakumva urusaku rwiyongereye cyangwa rugabanutse ngo yikange. Ibyo ni byo bituma inzobere zitanga inama ko abantu bagombye gushaka amakuru ku mikorere y’indege bakayisobanukirwa mbere y’uko bayigendamo.