Mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumva mu Karere ka Rubavu, abaturage babyutse basanga umurambo w’umusore mu muhanda, ugeretseho igare, bakavuga ko ashobora kuba yishwe.
Uyu murambo wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024 mu Mudugudu wa Bunyago, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uyu musore asanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare, ariko bakaba basanzwe bamukekaho ubujura, ndetse bakavuga ko ashobora kuba yishwe n’abo babukoranaga kubera ibyo bashobora kuba batumvikanyeho.
Umurambo wa nyakwigendera wabonetse ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ubwo abaturage bari bagiye mu mirimo yabo, bakawubona, bagahita bamenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko ubwo amakuru yari amaze kugera ku buyobozi, bwihutiye kuhagera ndetse bukamenyesha inzego z’umutekano n’iz’iperereza.
Avuga ko nyuma yo kuhagera, inzego zabashije kumenya ko uyu musore witabye Imana, yitwa Nshimiyimana Jackson bakundaga kwita Mapiki.
Ati “Nyuma y’uko tuhageze, twaganiriye n’abaturage, tugira ibyo tubasaba, tunabahumuriza, tubasaba ko buri wese yagira uruhare mu gucunga umutekano, cyane cyane batanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi kugira ngo dufatanye gushakisha abagizi ba nabi baba bagize uruhare mu rupfu rw’uyu.”
Yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruhita rutangira gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.
Gitifu avuga ko nubwo abaturage bavuga ko aha hantu hasanzwe hateye ubwoba, atari byo kuko uyu musore ari we wa mbere wahiciwe.
Ati “Hashobora kuba wenda ari ikibazo cy’umutekano mucye kubera ko igihe bwije cyane urabona ntabwo hamurikiwe.”
Gusa amara impungenge aba baturage bagirira ubwoba aha hantu, akavuga ko uyu muhanda ugiye gushyirwaho amatara, ku buryo bizanorohera abacunga umutekano ndetse n’abawukoresha bakazajya bajyenda batikandagira.