Niba utaribaza icyo kibazo, gitekerezeho aka kanya. Urumva Isi yaba imeze ite Izuba ritabaho? Byagenda bite se Izuba rihagaritse kumurikira Isi? Abantu bayimaraho igihe kingana iki batamurikirwa naryo?
Ni ibibazo biteye amatsiko cyane, ariko ibisubizo byabyo siyansi ibishyira bugufi, bikumvikana nta mananiza.
Kumva byuzuye akamaro k’Izuba ku Isi nk’Umubumbe cyangwa ku yindi mibumbe igaragiye Izuba (solar system) bisa n’ibitashoboka kuko birenze bike abashakashatsi bashoboye kubona.
Icyakora ibyo bike byagaragajwe bishobora gutanga ishusho rusange y’uko ibihe byaba byifashe.
Isi kimwe n’indi mibumbe irindwi bifatanya kuzenguruka Izuba umunsi ku wundi, mu buryo busa n’ubuhoraho kandi bufite umujyo. Ibyo bishoboka kuko Izuba rihari, kandi riba ahantu hamwe.
Hagize ikiba rikabura, hatekerezwa ko iyo mibumbe itakomeza kuzenguruka muri rwa ruziga isanzwe inyuramo izenguruka Izuba, ko ahubwo yagenda umujyo umwe ikerekeza mu Isanzure rya kure, ahazwi kugeza ubu.
Ubwo aho nta mushakashatsi uragira igitekerezo ngo agaragaze icyakurikiraho, cyangwa ahamye niba ibinyabuzima biri ku Isi bidashobora kwisanga byandagaye mu Isanzure.
Abashakashatsi bemeza ko nyuma yo kwiga ku mpamvu zaba zaratumye bishoboka ko abantu baba ku Isi, basanze intera iri hagati yayo n’Izuba yarabigizemo uruhare.
Ibyo bisobanuye ko kuba umuntu ari ku Isi nk’Umubumbe, Izuba ribigiramo uruhare runini kuko uko rihamurika nibyo bituma haba impamvu zemerera ubuzima gushoboka.
Urumururi rw’Izuba birutwara iminota umunani n’igice ngo rugere ku Isi. Ni ukuvuga ngo bibayeho ko Izuba rigenda, abari ku Isi babimenya nyuma y’iminota icyenda, bakisanga mu icurabundi.
Muri iryo curaburindi, Ukwezi ntikwabasha kumurikira Isi kuko ubwako ntigutanga urumuri, ahubwo kumurika bitewe n’urumuri rw’Izuba ruba rukwerekejeho. Kandi icyo gihe ntiryaba rihari.
Ubushyuhe Isi igira bigizwemo uruhare n’izuba nabwo bwaba bubuze, igahita itangira gukonja.
Icyakora abantu ntibahita bagagazwa n’ubukonje ako kanya kuko Isi ubwayo hari ingano y’ubushyuhe ishobora kwibikira, gusa ntibwamara igihe kirekire Izuba ryabuze.
Abashakashatsi basobanura ko nibura mu cyumweru kimwe ubushyuhe bwo ku Isi bwaba bugeze kuri degrés Celsius -17.7. Aho nta gikuba cyaba cyacitse kuko hari ibice by’Isi bimwe na bimwe bisanzwe bigeza kuri ubwo bukonje mu bihe bya “Winter”.
Ikibazo ni uko ubwo bukonje butaguma kuri icyo gipimo, ahubwo bwakomeza kugenda bwiyongera ku buryo nyuma y’umwaka umwe bwaba bugeze kuri degrés Celsius -73.3. Icyo gihe imigezi, ibiyaga n’inyanja byatangira kuba urubura.
Hasobanurwa ko imyaka yajya kugera mu magana ubushyuhe bw’Isi bumaze kuba degrés Celsius -240. Aho ngaho n’ikirere (atmosphere) cy’Isi cyaba cyamaze gukonja bikabije ku buryo cyahanuka kikayigwira, bigatuma ikinyabuzima cyaba kigejeje icyo gihe kitarapfa kigerwaho n’ibigihumanya biturutse mu Isanzure.
Imiterere y’ikirere cy’Isi ituma kiba nk’ingabo ikingira ibinyabuzima biyiriho ntibigerweho n’ibyabihumanya biturutse mu Isanzure. Mu gihe cyaba kitagihari, bivuze ko bitaba bigikingiwe.
Imirasire y’Izuba igira uruhare rukomeye mu kuba ibimera byabasha kubaho, kuko ifasha muri “photosynthesis”, uburyo butuma bisohora “Oxygen” bikabona n’ingufu zibitunga.
Izuba ribuze, bivuze ko ibimera bitakongera kubaho, n’ibiriho byahita bipfa. Icyo gihe inyamaswa zose, harimo n’abantu, zitungwa n’ibimera zahita zipfa kuko ibizitunga byaba byabuze.
Bijyanye n’urwego rw’ikoranabuhanga abantu bamaze kugeraho, Izuba ribuze hari abashobora kumara imyaka runaka bakiriho ari ryo ribafasha. Gusa uko byagenda kose iyo myaka yaba mike cyane kuko ingaruka zaza zirenze ubushobozi bwabo.