Umuturage wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha, yatawe muri yombi nyuma yo kwica inyoni 10 zizwi nk’imisambi, bigakekwa ko yazishe aziroze nyuma yo kuzitega ibigori yahumanyije.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 ubwo abaturage basanzwe bahinga umuceri mu kibaya cy’umuvumba mu Mudugudu w’Uwinkiko mu kagari ka Rwempasha, bafataga uwo mugabo bakeka ko yishe ahumanyije iyo misambi nyuma yo kuyisanga mu murima yapfuye.
Abaturage bavuga ko uyu mugabo yateze ibigori imisambi agashyiraho umuti wica ku buryo umusambi waryagaho wahitaga upfa.
Nyuma yo kumwifatira bafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bahise bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, sitasiyo ya Rwempasha.
Umuturage witwa Kamufozi Etienne, yavuze ko bafashe uwo muturage yapakiye mu mufuka imisambi 10 yari amaze kwica ayijyanye, bahitamo kumushyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe.
Umukozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, ushinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima muri Pariki no hanze yayo, Dr. Muvunyi Richard, yavuze ko nta muturage wemerewe gufata icyemezo cyo kwica inyamaswa ku giti cye.
Ati “Turashimira abaturage batanze amakuru, ubu haracyakorwa igenzura n’iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyishe iriya misambi. Turifuza kumenya icyayishe n’impamvu yamuteye kuyica. Hari amategeko rero ahana umuntu wishe inyamaswa niyo azakurikizwa.”
Umuyobozi Wungirije mu Muryango wigenga Ushinzwe Kubungabunga Inyamaswa zo mu Gasozi, RWCA, Dr. Déo Ruhagazi, yavuze ko kwica inyamaswa bidakwiriye ahubwo buri wese akwiriye kwiga kubana nazo ngo kuko zifite umumaro munini mu buzima bwa muntu.
Yavuze ko mu ibarura riheruka rya 2023 ryaragaragaje ko mu Rwanda hose hari imisambi 1216, Akarere ka Nyagatare kabarizwamo imisambi 370.
Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima mu ngingo yaryo ya 59 ivuga ko umuntu ku giti cye ukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze cyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.