Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Gélase Daniel Ndabirabe, arashinja bamwe mu badepite n’inshuti zabo z’abacuruzi kugurisha Peterori mu Rwanda bayikuye mu Burundi.
Ndabirabe avuga ko kuba aba bacuruzi bajyana Peterori mu Rwanda aribyo byatumye u Burundi buyibura.
SOSmediaBurundi, ivuga ko yongeyeho ko ibyakozwe n’aba badepite n’abacuruzi bari bagamije ko ngo Abarundi bayibura bagatangira kwigaragambya.
Uyu Gélase Daniel Ndabirabe, asanzwe abarizwa mu Ishyaka FDD-CNDD riri ku butegetsi. Nyuma y’uko atorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ntiyagiye yishimirwa n’abamwe mu badepite ku bw’amagambo ye asesereza n’igitugu.
Ikibazo cy’ibikomoka kuri Peterori, gikomeje guhangayikisha Abarundi kuko ubuzima busa n’ubwahagaze bitewe n’uko batakibasha kugana ku mirimo uko bikwiye kuko uburyo bwo kugerayo bugoranye.
Bamwe mu baherutse kuganira n’Ijwi rya Amerika, bavuze ko bus zibajyana ku mirimo zabuze linsasi bityo ababishoboye bakagenda n’amaguru. Abashoferi bamwe bajyaga bambuka bakajya kugura linsasi muri Congo (Uvira) none imihanda yangijwe n’imvura ku buryo imodika zitakibona uko zigerayo.
Ni mu gihe Perezida Ndayishimiye , ahurutse gutangaza ko u Burundi ku butegetsi bwe bagize umusaruro ukabije ku buryo ngo atekereza ko Abarundi batazabona aho bawushyira.