Mu Rwanda igihugu ntigishobora kubaho kidafite ukiyobora ku mpamvu z’uko hari amatora. Ntabwo umwanya wa Perezida ushobora kugira icyuho kubera ko Perezida ari kwiyamamaza cyangwa atari kwiyamamaza ngo hategerezwe undi.
Perezida wa Repubulika uri ku butegetsi akomeza imirimo ye kugeza igihe Perezida wa Repubulika watowe atangiriye imirimo mishya, yaba ari uwari usanzweho agakomeza, yaba ari umushya hagakorwa ihererekanyabubasha.
Ingingo ya 100 na 101 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu iteganya uko ayo matora akorwa. Igira iti ”itorwa rya Perezida wa Repubulika rikorwa hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga mirongo itandatu (60) mbere y’uko manda ya Perezida uriho irangira”.
Ingingo ya 77 y’itegeko ngenga rivuga uburyo itor rya Perezida rikorwa. Riti “Perezida wa Repubulika atorwa mu buryo butaziguye kandi mu ibanga. Mu gutora Perezida wa Repubulika hatorwa umukandida umwe kandi mu cyiciro kimwe cy’itora.” Rikomeza rivuga riti “Uwarushije abandi amajwi ni we uba Perezida wa Repubulika. Iyo aba mbere babiri banganyije amajwi, amatora asubirwamo kuri abo bakandida gusa mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30)”.