Ingingo ya 79 y’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu riteganya uko Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abatepite useswa.
Igira iti “Ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y’abawugize irangire.”
Mu gihe biteganijwe ko amatora y’abadepite azaba taliki ya 15 Nyakanga 2024, byumvikane ko hasigaye iminsi itari mike ngo manda yabo irangire. Amakuru ava mu nteko avuga ko abadepite ubwabo bamaze gusezerano ubu hategerejwe ko perezida wa Repubulika asesa inteko ku mugaragaro.
Perezida Paul Kagame yaherukaga gusesa Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite kuwa 09 Kanama 2018 ubwo manda yawo yari irangiye. Icyo gihe umutwe w’abadepite umugaragariza ko muri manda y’imyaka itanu wari urangije wize ibibazo amagana wagejejweho n’abaturage ariko ko usize hari ibicyigwaho.
Byumvikane ko mu minsi itarenze itatu mbere ya taliki 15 Kamena 2024 iyi nteko igomba kuba isheshwe kuko hazaba hasigaye nibura iminsi mirongo itatu ngo manda yabo irangire. Ubu abadepite bariteguye, hategerejwe ko umukuru w’igihugu aboneka akayisesa.
Iyo umutwe w’abadepite usheshwe, utegereza amatora mashya y’abadepite ngo wongere gukora. Imirimo iba isigaye ikorwa ni iya administration y’abakozi basanzwe batari abadepite, imirimo y’inteko umutwe w’abadepite ya nyayo ikazakomeza indi imaze gutorwa.
Amatora y’abadepite yahujwe n’amatora ya Perezida muri uyu mwaka wa 2024. Azaba taliki ya 15 Nyakanga 2024 mu Rwanda na 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba hanze y’u Rwanda. Ibindi byiciro: abagore, abafite ubumuga, urubyiruko bazatorwa ku munsi ukurikiraho taliki ya 16 Nyakanga 2024 mu byiciro byihariye bibatora.