Noheri Emmanuel, wo mu karere ka Rutsiro amaze gutabwa muri yombi akekwaho gutema umurima w’ibisheje nuw’imyubati bya Twizerimana Jean de Dieu. Ubuyobozi buvuga ko hakekwa ko yaba yabitewe n’ubusinzi.
Byabereye mu murenge wa Ruhango, akagari ka Gatare ho mu mudugudu wa Gasovu, mu ijoro rya tariki 09 Kamena 2024.
Amakuru avuga ko byabonywe na Nyirahanyurwimfura Venelande, ubwo yari agiye mu isambu byadikiranyije.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre yatangarije Bwiza ko Noheri yahise atabwa muri yombi.
Ati “Uyu Twizerimana ntabwo aturanye n’umurima we, yabyutse yigira mu kazi gushakisha nk’ibisanzwe, nyuma yahamagawe abwirwa ko yaraye atemewe ibisheke n’imyumbati. Ukekwa yahise atabwa muri yombi kuko ejo bari basangiye batonganira mu kabari, baranarwana umwe agambirira kugirira undi nabi.”
Akomeza avuga iperereza rigikomeje kuri ubu bugome bwakorewe Twizerimana, n’ubwo ukekwa ashobora kuba yabitewe na Manyinya.
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kuko bishobora kubakoresha ibyo batatekerejeho.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, ukekwaho gutema ibisheke n’imyumbati bya Twagirimana yari amaze gufatwa arimo gushyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Ruhango.