Ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere uko iminsi ihita, ha handi imirimo myinshi yakorwaga n’abantu imashini ziri kuyibasimburamo ku buryo nta gikozwe mu myaka mike iri imbere hari abazaba barira ayo kwarika.
Ibi biri gutizwa umurindi n’iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rizwi nka ‘Artificial Intelligence, AI’
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika cyitwa McKinsey Global Institute Bwerekana ko mu myaka itandatu iri imbere byibuze imirimo miliyoni 800 izaba yaravuyeho indi igera kuri miliyoni 12 ikazahindurirwa uburyo ikorwamo.
Ni byo ubuzima butarimo ikoranabuhanga buragoye ariko nta byera ngo de, iri koranabuhanga rikomeje no guhirikira benshi mu manga, ribambura ibyo bakora umunsi ku wundi.
Itangazamakuru
Ngira ngo ibimenyetso by’uko ikoranabuhanga rishobora gusimbura cyangwa kugabanya abantu mu itangazamakuru byaragagaye.
Uyu munsi biroroshye guha Gemini ya Google, ChatGPT ya OpenAI n’izindi mbuga, amakuru yose ikagukorera inkuru nziza mu rurimi wifuza ariko kuri izi zabanje kwigishwa.
None uratekereza ko indimi zose nizimara kwigishwa iri koranabuhanga ni gute umutokozi w’inkuru azagusaba gukora inkuru ishingiye ku mibare kandi ashobora kuyibaza Gemini ikayimuha imeze neza nta n’amakosa y’imyandikire arimo?
Ubukomisiyoneri
Iyi miromo ijyanye no guhuza abaguzi n’abacuruzi, bimwe bizwi ‘nk’ubukomisiyoneri’ iyo urebye neza usanga abayikora mu minsi mike batazaba bagikenewe bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Kuranga inzu, imodoka, ibibanza n’ibindi, ubu ikoranabuhanga risigaye riyikora neza cyane, aho nshobora gusura inzu, nkabona igiciro, nayishima nkayishyura nibereye iwanjye.
Abazamu
Uyu munsi ikoranabuhanga riri kwiyongera mu bijyanye no gucunga umutekano. Niba aka kanya ufite ikigo runaka biroroshye ko ushyira ikoranabuhanga muri telefone yawe ukayihuza n’irya camera z’umutekano ikiba cyose ukagikurikiranira hafi wibereye ku kazi.
Izi camera zifite ubushobozi bwo kugenzura buri kimwe cyose kugeza ku kumenya isura y’umuntu (facial recognition), no kugenzura ibice runaka ku buryo ushobora kumenya ibishobora kuba ahantu bitewe n’ibimenyetso ubona ugakumira icyaha kitaraba.
AI kandi ifite ubushobozi bwo gusesengura amashusho y’ibibera ahantu runaka ikerekana inzira zose zishobora gushyira ku bujura, umuntu akabona ibishobora kuba akabikumira.
mirimo yo kwakira no gutanga amafaranga
Abakora iyi mirimo nk’abatanga amafaranga mu mabanki, aba-agent b’ibigo by’itumanaho bisigaye binatanga amafararanga, na bo bashobora kubura akazi mu minsi mike.
Ubu bisigaye byaroroshye ko umuntu ashobora gufunguza konti, akabitsa amafaranga, akayabikuza, agasaba inguzanyo, akayishyura, agakora ibikorwa byose bidasabye ko ahura n’umuntu n’umwe.
Ibi ni ibihamya ko ibikoresho by’ikoranabuhanga nibimara gukwira hose, uwatangaga izo serivisi atazaba akenewe.
Ihinduranyandiko
Ubusemuzi n’ihinduranyandiko na byo biri mu mirimo izamburwa abantu mu nguni zitandukanye.
Uyu munsi ntabwo ugikenera umuntu ugufasha guhindura inyandiko iri mu Cyongereza ngo ayishyira mu Gifaransa kuko AI ibikora mu kanya nk’ako guhumbya.
Ubu umuntu asigaye avuga mu rurimi runaka, hakaba hari porogaramu ya mudasobwa ibishyira mu nyandiko ako kanya muri urwo rurimi avuga. Uratekereza ubwo indimi zose zizaba zimaze gushyirwa ku ikoranabuhanga bizacura iki ?
Inzu zisohora ibitabo
Imirimo yo mu nzu zisohora ibitabo, abayikora na bo bari mu kaga kubera ikoranabuhanga rya AI.
Ubu ntibigoye ko ushobora kwandika ukanikosorera igitabo utarinze kuva aho uri ukanagishyira hanze yewe.
Ibyo gukora igitabo uko kizaba kimeze (design), kugenzura amakosa arimo, ingano y’ibiri busohorwe n’indi mirimo iba yisubiramo na yo yose izavanwaho, cyane ko AI ibikora neza kurusha umuntu.
Amasomero
Uyu munsi abantu ntibacyitabira gukoresha cyane ibitabo bifatika, abantu barakoresha mudasobwa n’uruhererekane rwazo mu gusoma ibitabo, ku buryo mu minsi iri imbere imirimo muri izi nzu izaba yarahindutse.
Ntabwo iyo nshaka gusoma igitabo binsaba kujya mu isomero riri ahantu runaka, kuko ibyinshi biba byaranashyizwe kuri murandasi.
Ubu ugura ’megabytes’ ukajya kumanura igitabo ushaka, banakwishyuza ukabikora wiyicariye iwawe, ugasoma igitabo bidasabye kwicara mu nzu runaka.
Kwakira abantu no gutanga amatike y’indege
Aba bantu bakira abantu mu bigo bitandukanye (réceptionniste) AI ishobora gukora imirimo yabo neza cyane, kuko uyu munsi imashini ishobora gusubiza ufite ikibazo, ikamwakira byasaba kwitaba igatanga telefone y’uhamagaye n’ibindi.
Ikindi ni uko ibyo gushyira ku murongo za rendez-vous, gutegura ibikorwa bizaba, bitazaba bigikeneye umuntu ubikora kuko hari porogaramu za mudasobwa zibikora neza.
Ubu kandi ushobora kubikisha umwanya mu ndege ukawishyura bidasabye ko hari undi uzamo hagati, kugeza ku munsi w’urugendo.
Aboza imodoka
Imirimo yo koza imodoka n’ibindi binyabiziga na yo mu myaka mike imashini nka za robot n’ubundi buryo bugezweho bwubatswe hakoreshejwe AI bizayisimburamo abantu.
Uburyo buzifashisha burimo ubwo gupuriza bugezweho, ha handi amazi aba yahujwe n’ingufu zisabwa, imodoka yagera ku kinamba imashini ikabanza kuyisuzuma hanyuma amazi agahita yifungura imodoka ikozwa mu kanya nk’ako guhumbya.
Harimo kandi uburyo hifashihijwe AI, imashini ibanza kugenzura uburyo imodoka yanduye, ikagena ibibanza gukorwa ngo uwo mwanda ugabanyuke nyuma ikayoza yifashishe amazi n’umuriro bike, ikabikora neza kurusha n’umuntu.
Abakozi bo mu nganda
Uyu munsi ikoranabuhanga riri ku muvuduko wo hejuru ku buryo za robots nyinshi ziri gutozwa uburyo zateranya nk’imodoka n’ibindi bikoresho mu gihe gito.
Ikindi ni uko izi robots zishobora guterura ibintu biremereye mu nganda, ha handi ishobora guterura icyuma cyaterurwa n’abantu batatu, ikabikora nta kwibeshya. Wowe uri umukoresha wahitamo iki?
Icyakora abahanga mu by’ikoranabunga bagaragaza ko nubwo bimeze gutyo umuntu azahora ari umuntu kuko atekereza kurirusha.
Basaba ko buri wese uri mu mirimo runaka yakwiga uburyo iri koranamuhanga ryamworohereza akazi ariko ritakamusimbuyemo.