Igipimo cy’uburumbuke mu baturage b’u Buyapani cyaragabanyutse cyane mu myaka ishize, ibintu byatumye guverinoma ikaza umurego mu gushishikariza urubyiruko gushyingirwa, inatangiza porogaramu zihuza abasore n’inkumi kugira ngo bubake urukundo rw’abageza ku kubana.
Iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 123,9 cyabaruye impinja zavutse 727,277 gusa mu mwaka ushize, nk’uko amakuru mashya yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ubuzima, Umurimo n’Imibereho Myiza yabitangaje.
Igipimo-rusange cy’umubare w’abana umugore azabyara mu buzima bwe cyavuye kuri 1,26 kigera kuri 1,20, mu gihe kugira ngo abaturage bagire igipimo kiringaniye cy’uburumbuke bw’abaturage ari 2,1.
Uku kugabanyuka cyane kw’abana bavuka, kwatumye umubare w’impfu uruta umubare w’abavuka buri mwaka, byatumye kandi umubare w’abaturage bose ugabanyuka hamwe n’ingaruka zikomeye ku bakozi b’Abayapani, ubukungu na gahunda y’imibereho myiza.
Minisiteri y’ubuzima y’icyo gihugu ivuga ko mu 2023, hapfuye abantu miliyoni 1.57, bakaba baruta inshuro ebyiri abavutse. Ni nyuma y’uko umubare w’abashakanye wagabanyutseho 30,000 umwaka ushize, mu gihe umubare w’abatana wo wiyongereye.
N’ubwo bimeze bityo, guverinoma irimo kugerageza ngo yoroshe ingaruka, itangiza inzego nshya zibanda kuri iki kibazo, aho yatangije ingamba nko kwagura ibigo byita ku bana, guha ababyeyi inkunga y’amazu, ndetse no guha amafaranga abibarutse.
Muri Tokyo, abayobozi b’inzego z’ibanze barimo kugerageza uburyo bushya burimo gutangiza porogaramu ihuza abakundana, ubu ikaba iri mu igeragezwa ikazatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka.
Iyi porogaramu yanashimishije umuherwe Elon Musk wanditse kuri X ati “Nishimiye ko guverinoma y’u Buyapani yabonye uburemere bw’iki kibazo. Niba hadafashwe ingamba zikomeye, u Buyapani (ndetse n’ibindi bihugu byinshi) bizashira!”
Urubuga rwa porogaramu yo gukundana rugira ruti: “Gushyingirwa ni icyemezo gishingiye ku ndangagaciro z’umuntu ku giti cye, ariko Guverinoma ya Tokyo ni byo ishyize imbere. Uru rubuga ruzakoreshwa n’ingaragu, zirengeje imyaka 18 zifite icyifuzo cyo gushaka zituye cyangwa zikorera Tokyo.”
Uru rubuga rwatangaje ko buri wese wifuza gushaka azatekereza icyo ‘kuba mu rukundo’ bivuze kuri we, binyuze muri uru rubuga.